Kuva none kuwa mbere taliki ya 31 Gicurasi 2021,imipaka ihuza uRwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,izwi nka Petite bariyeri na Grande bariyeri hiriwe havugwa ko yongeye gufungurwa mu buryo byeruye.
Hari hasize iminsi iyi mipaka ikora mu buryo bwo kohereza abacuruzi n’abandi bantu bafite imirimo,ihuza imijyi ya Goma,Rubavu,Rusizi na Bukavu,uwari Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse yabwiye Rwandatribune ko imipaka itafunguriwe abantu bose ahubwo ari ugufasha abacuruzi kugirango horoherezwe ubuhahirane.
Kugeza ubu abemererwaga kwambuka byasabaga ko baca mu mashyirahamwe y’abacuruzi,bakandikwa ndetse bakipimisha Covid19,impinduka zabayemo nuko uburyo bwo kongera kwambuka biciye mu mashyirahamwe byavanyweho,icyangombwa n’uko wipimisha Covid19,ukaba unafite n’impamvu zunvikana zituma wambuka.
Byavugwaga ko byongeye gisubira nk’uko byari mbere ya Covid-19 , ko Ku ruhande rw’u Rwanda ho usibye abafite inzandiko z’inzira bemerewe kwambuka n’abakoreshya indangamuntu zatangiwe I Rubavu bakomorewe
ariko k’uruhande rwa Congo ko ngo bo ntibaremerera ko abantu bambuka bakoresheje Jeto ku mpamvu batashoboye gutanga, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi bakora mu Rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo D.G.M, utashatse ko amazina ye atangazwa mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
mu gihe k’uruhande rw’ubuyobozi bwite bwa Leta y’u Rwanda, twavuganye na Guverineri w’intara y’uburengerazuba , Habitegeko François, avuga ko imipaka igifunze kuko ngo ni umwanzuro wafashwe n’ibyemeze by’inama y’abaminisitiri, ashimangira ko abakoresha Iyi mipaka bagomba gutegereza indi myanzuro y’inama y’abaminisitiri.
Kubijyanye n’imihahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ( DRC) , Guverineri Habitegeko , agira ati” turahahirana, turi abaturanyi! bakarema amasoko yacu natwe tukarema ayabo nk’ibisanzwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyalimana , avuga ko icyakozwe ari mu byifuzo byo kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi , ariko ngo imipaka ntirafungurwa.
Kukijyanye no gukomorerwa ku baturage bafite ibyangombwa byatangiwe mu karere ka Rubavu bikiri kwigwaho , ati” Turacyari mu biganiro igihe nikigera tuzabamenyesha”.
Umupaka wa Petite bariyeri na Grande bariyeri wafunzwe kuwa Ku itariki ya 21 Werurwe 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda ya “Guma mu Rugo” (lockdown). Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri
byose byarahagaritswe, mu gihe cyagombaga kumara ibyumweru bibiri. Icyo gihe cyagiye cyongerwa bitewe n’ibyabaga byagaragajwe n’isesengura ry’inzego zibishinzwe.
Ni muri urwego rwo Iyi mipaka yafunzwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ikaba ari imipaka yatezaga imbere ubuhahirane ku mpande z’ibihugu byombi.
Eric Bertrand N.