Serge Tshibangu wari uyoboye ibiganiro bimaze iminsi bihuje Guverinoma ya Congo Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba yemeje ko muri ibi biganiro ntacyo bigeze bemerera imitwe y’inyeshyamba mu biganiro bimaze iminsi bibera i Nairobi.
Tariki ya 20 Mata 2022, nibwo i Nairobi, Perezida Tshisekedi yatangije ibiganiro n’imitwe 7 yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni ibiganiro atatinzemo kuko ahaga saa Cyenda z’umugoroba hamenyekanye amakuru ko M23 yagabye ibitero ku ngabo z’igihugu i Rutshuru abahagarariye uyu mutwe bahise birukanwa muri ibi biganiro.
Ibi biganiro ariko byaje gukomeza ku munsi wakurikiyeho aho Serge Thiabangu ariwe wari uhagarariye itsinda rya Guverinoma ryaganiraga n’imitwe y’inyeshyamba.
Tshibangu yavuze ko ibiganiro byahuje intumwa yari ayoboye bitari bigamije kugira ibyo bemerera imitwe y’inyeshyamba ikorera muri iki gihugu, ahubwo yemeza ko byari bigamije kuyumvisha no kuyishishikariza kurambika intwaro ku bushake mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Tshisekedi cyo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo avuga ibi ariko abatavugarumwe n’ubutegetsi barangajwe imbere na DepiteJuvenal Munubo banenze uburyo bushya bwashyizweho n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bugamije kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Aho basabye Congo Kinshasa kuganira n’imitwe y’inyeshyamba ihakorera.
Depite Munubo asanga kuganira n’inyeshyamba ari igisebo gikomeye ku gisirikare cya Congo Kinshasa(FARDC). Kubwe ngo hakabaye hubakwa inzego z’umutekano zikomeye zishobora guhangana n’iyi mitwe y’inyeshyamba bitabaye ngombwa ko hitabazwa ingufu z’amahanga.
N’ubwo Serge Tshiabangu atangaza ibi ariko, ntawakwirengagiza ko , na mbere y’uko abakuru b’ibihugu basaba Perezida Tshisekedi kuganira n’imitwe y’inyeshyamba hari amasezerano y’ubwumvikane Leta ya Kinshasa yagiye igirana n’imitwe y’inyeshyamba. Urugero rwa hafi ni ayo Guverinoma ya Congo Kinshasa, binyuze muri Minisiteri y’umutekano yagiranye n’umtwe wa M23 Rwandatribune ifitiye Kopi.
Aya masezerano yasinywe mu kwezi kwa Nzeri 2020 , ubwo itsinda rihagarariye M23 ryahuraga n’abahagarariye ingabo za Leta mu murwa mukuru i Kinshansa ,bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo z’igihugu haherewe ku bakiri bato naho abakuze bo bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Ukaba ari umushinga wagombaga agera 1 ,334, 605 $
Abasesenguzi mu by’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko , hejuru ya 90% ibiganiro by’amahoro bihuje impande zombi bidashoboka cyane ko bisa n’ibyatunguranye. Ibi bigaragazwa n’uko imitwe ikomeye y’inyeshyamba yagiye yanga kubyitabira, muri iyi mitwe twavuga nka Mai Mai Yakutumba iyoborwa na Gen Amri William Yakutumba wavuze ko atakwitabira ibi biganiro asanga ngo byarateguwe n’uRwanda asanzwe yanga urunuka.
Imitwe ikorera imbere mu gihugu n’ititabira ibiganiro izaraswaho n’ingabo za EAC.
Nkuko umwe mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yateraniye i Nairobi kuwa 19 Mata 2022 ubivuga. Imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga isabwe gutaha mu bihugu byayo nta mananiza. Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa itazitabira ibi biganiro izafatwa nk’iyabangamiye amahoro bityo iraswe n’ingabo za EAC.