Guverinoma ya DRC yongeye kwerura ihamya ko nta mishyikirano na mike ishobora kugirana n’inyeshyamba za M23 yo yita umutwe w’iterabwoba, ndetse ikemeza ko bahabwa ubufasha n’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za DRC ubwo yemezaga ko bamazegutabaza SADC kugira ngo ibatabare kandi biteguye gusubiza inyuma izo nyeshyamba zisa n’izamaze kwigarurira Kivu y’amajyaruguru hafi ya yose.
Ibi byakunze kugarukwaho na Minisitiri w’itumanaho Patrick Muyaya ubwo yavugaga ko ntamwanya bafite wo kuganira n’izo nyeshyamba , mugihe zo zasabaga ko bagirana ibiganiro kugira ngo bashakire umuti ikibazo cy’umutekano w’uburasirazuba bwa Congo mu mahoro.
Nyamara n’ubwo bavuga ibi imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda yasabaga ko inyeshyamba z’amahanga ziri k’ubutaka bwa DRC zigomba kurambika intwaro hasi zigasubira mubihugu byabo, M23 nayo igasubira inyuma hanyuma na Leta ya Congo nayo ikagirana ibiganiro n’izo nyeshyamba ndetse n’izindi nyeshyamba zigasubizwa mubuzima busanzwe.
Nyuma y’ibyo inyeshyamba za M23 zavuye muduce tumwe zari zarafashe hanyuma zidushyikiriza ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC.
N’ubwo byagenze gutyo ariko iyo mitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’iki gihugu irimo n’ukomoka mu Rwanda wa FDLR Leta yakomeje gukorana nabo ndetse ikomeza kongeramo n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo n’abacanshuro batandukanye.
Iki gihugu gikomeje kugaragaza ko nta mishyikirano cyagirana na M23 mugihe ibice byinshi by’intara y’amajyaruguru bikomeje kwigarurirwa n’izi nyeshyamba