Guverinoma y’igihugu cya Nigeri ibinyujije mu itangazo yacishije kuri Televisiyo y’igihugu yatangaje ko yacanye umubano n’igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iryo tangazo rya Guverinoma ya Nigeri riragira riti: “Uherereye none, leta ya Nigeri ifashe icyemezo cyo gucana umubano urebana n’i gisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abakozi b’abasivile ba minisiteri yayo y’ingabo bari mu gihugu cya Nigeri”.
Ibi bitangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zigifite abasirikare 1000 muri Nigeri bari mu birindiro mu butayu ahari indege za gisirikare z’itagira abapilote byubatswe ku madolari y’Amerika angana na miliyoni 100.
Kuva Aho muri Nigeri habaye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bozoum, leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagaritse gufasha ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, aheruka gusura Nijeri mu ruzinduko rudasanzwe rwari rugamije kugerageza gusubizaho Perezida Mohamed Bozoum wari inshuti idasanzwe y’Amerika n’u Burayi, biranga.
Nyuma y’uko igisirikare cya Nigeri gihiritse ubutegetsi bwa perezida Bouzama, aba muhiritse bagerageje kwiyegereza cyane igihugu cy’u Burusiya.
Leta ya Nigeri, icanye umubano n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Anthony Blinken amaze umunsi umwe gusa, avuye muri iki gihugu gushaka uko ubutegetsi bwahiritswe bwasubizwa ku ngoma.
Abasirikare ba Amerika bagiye muri Niger mu butumwa bwo gufasha kurwanya imitwe y’abahezanguni yiyitirira idini ya Islam mu bihugu byo mu karere ka Sahel, cyane cyane Mali.
Ingabo za Amerika zageze muri Niger kuva mu 2013 gufasha iz’Ubufaransa zahageze mu mwaka wari wabanje zije kurwanya iyo mitwe muri Mali.
Rwandatribune.com