U Rwanda rwahaye ikaze Antony Blinken, umunyamabanga wa Leta Zunze Umumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga utegerejwe mu Rwanda mu Cyumweru gitaha.
Binyuze ku rubuga rwa Twitter Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza no gushimangira umubano mwiza na USA ndetse ngo mu bizanye Antonio Blinken mu Rwanda harimo kuganira ku bufatanye mu byo kugarurara no kubungabunga amahoro ku Isi, ishoramari mpuzamahanga, ibiribwa, imbaraga z’Amashanyarazi, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, n’ihindagurika ry’ikirere.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko imwe mu ngingo ikomeye izaganirwaho ari ikibazo cy’umutekano mucye mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse ko u Rwanda rushyigikiye gahunda zitandukanye za EAC mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.
U Rwanda kandi ngo rwiteguye kuganira ku miyoborere myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko byahoze mu mibanire hagati y’uRwanda na USA.
Ku kibazo cya Rusabagina ngo u Rwanda ruzaba rubonye andi mahirwe yo kugaragariza USA ko itabwa muri yombi n’urubanza rwe, kubera ibyaha byibasiye abaturage b’u Rwanda yakoze akiri ku butaka bwa USA, ryubahirije amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM