Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje guhohoterwa bazira ubwoko bwabo, aho aba bahohotera babashinja ko ari bene wabo wa M23 bityo ko bagomba kubirukana bagasubizwa mu Rwanda.
Mu bice bitandukanye hamaze igihe hagaragara ubwo bugizi bwa nabi bugirirwa abo mu bwoko bw’Abanyamurenge bashinjwa kuba Abatutsi bicwa abandi bakamburwa ibyabo ku mugaragaro, Polisi n’izindi nzego z’umutekano zirebera.
Mu minsi yashize hagaragaye abasore 2 bakubitwaga ndetse banaziritswe nk’abajuru kandi ntakosa bafite usibye bavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo bakavuga ko bene wabo aribo bari kurwanya Leta ya Congo.
Si icyo gihe gusa kuko noneho hagaragaye abandi basore bo mu bwoko bw’abanyamuLenge bakomerekejwe bazizwa ko ari abatutsi nk’uko byumvikana mu mvugo z’aba bahohoterwaga.
Ni kenshi abantu batandukanye bakunze gutamba bavuga ko muri iki gihugu hari gutegurwa Jenoside , ibintu ndetse byanagaragaye muri Kivu y’amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi aho abatutsi bakunze kwicwa ndetse rimwe na rimwe hakunze, kumvikana imvugo z’urwango zangishaga abenegihugu bagenzi babo bakoresheje imvugo ziharabikana.
Ni kenshi kandi Leta ya Congo yakunze kunengwa ko ikoresha inyeshyamba za FDLR zasize zikoze Jenoside mu Rwanda, ndetse zikaba ziri no gukomeza kuyikora muri DRC, ibintu iyi Leta yakunze guhakana, nyamara byigaragaza.
Umuhoza Yves