Genera Guidon Shimirayi n’abarwanyi be ba Mai-Mai bagaragaye bageze mu gace ka Kitshanga bambariye urugamba, bagiye guhashya M23.
Ni amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga y’uyu mujenerari wa Mai-Mai ashagawe n’abarwanyi be, bageze muri aka gace ka Kitshanga barimo bamwe bambaye impuzankano ya gisirikare abandi bambaye gisivile ariko bose bafite imbunda z’intambara.
Aba barwanyi bagenda banyura hagati y’abaturage baba baje kubashungera ku muhanda baba bari kunyuramo, bagenda basa nk’ababatera ubwoba.
Ikinyamakuru Goma News 24 cyashyize aya mafoto kuri Twitter, cyagize kiti “Ubwo Général Guidon Shimirayi n’Aba Mai-Mai be bageze muri Kitshanga kurwanya M23.”
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahamagariye imitwe yitwaje intwaro yose kuza gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.
Nyamara umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko uhagaritse imirwano ndetse ko witeguye gutangira kubahiriza ibyo wasabwe byo kurekura ibice byose wafashe, ariko kuri uyu wa Gatanu, FARDC ndetse n’abambari bayo bagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe biherereye mu gace ka Bwiza.
RWANDATRIBUNE.COM