Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ubarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,ni umwe mu mitwe irenga 120 ibarizwa muri aka gace , iyi mitwe kandi ikaba ariyo nkomoko y’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu. Uyu mutwe ufatanya n’ingabo za Leta mubikorwa byabo bya buri munsi mu gihe FARDC yo ibihakana.
Uyu mutwe ushinjwa n’igihugu cy’u Rwanda gushaka guhungabanya umutekano w’abagituye,ukaba kandi ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri 1994 bagashinjwa kandi n’abaturage ba Congo kubabuza amahoro babarira utwabo ndetse bamwe bakabavutsa ubuzima.
Nyuma Raporo y’impuguke za Loni, yagaragaje ko FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi Leta ya Congo yakunze kubihakana ivuga ko inyeshyamba za FDLR zitakibaho ko ahubwo ari urwitwazo rukoreshwa na Leta y’u Rwanda.
Nyuma yo kuvuga ibi umuvugizi w’izi nyeshyamba yatangarije Radiyo BBC ko ntaho bagiye bahari kandi bari gushaka uburyo bwo kuzasubira mu gihugu cyabo bemye.
Mu mirwano kandi yahuje FARDC n’inyeshyamba za M23 byagaragaye ko izi ngabo zifashisha izi nyeshyamba za FDLR hamwe n’izindi nyeshyamba.
Nyuma y’ibyo byose rero umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I burayi EU wasohoye itangazo risaba izi ngabo za Leta FARDC guhagarika umubano bafitanye n’izi nyeshyamba za FDLR ndetse no kutongera gukorana nabo.
Uyu muryango kandi wamaganye imvugo z’urwango n’ubugome bikomeje gukorerwa abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda no kugeza mu nkiko abagize uruhare bose muguhembera uriya mwuka mubi mu banyagihugu.
N’ubwo ariko uyu muryango wasohoye iri tangazo ugasaba FARDC guhagarika ibikorwa ikorana n’uyu mutwe w’inyeshyamba Leta ya Kinshansa yo ntiyari yemera ko ikorana n’izi nyeshyamba. Buri wese ahanze amaso icyo Congo iza gutangaza kuri ubu busabe.
Umuhoza Yves
Uyu mutwe ushinjwa n’igihugu cy’u Rwanda gushaka guhungabanya umutekano w’abagituye,ukaba kandi ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri 1994 bagashinjwa kandi n’abaturage ba Congo kubabuza amahoro babarira utwabo ndetse bamwe bakabavutswa ubuzima. (NTABWO ARI UGUSHINJWA AHUBWO BIZWI NISI YOSE.SI UGUSHAKA GUHUNGABANYA AHUBWO BYAKOZWE KUMANYWA YIHANGU.
Ariko ubu kongo yabuze umuntu n’umwe ufite ubwenge buzima wayibira ibanga ko ibibazo by’umutekano mucye ifite ibiterwa n’izi nterahamwe zayigaruriye zigahbwa uburenganziro bwo kwica uwo zishaka.