Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo Bwana Theo Ngwabidje yakiriye mu biro bye I Bukavu mugenzi we wo mu Rwanda Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Alphonse Munyantwali.
Aba bagabo uko ari babiri bahuye kugira ngo baganire ku buryo bashobora gufungura imipaka ihuza ibi bihugu byombi ariyo ya Rusizi 1 ndetse na Rusizi 2 mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibi bihugu.
Umwe mu myanzuro ukomeye wavuye muri iyi nama ni ukongera gufungura imipaka ariko bigakorwa hagendewe kuburyo harebwa iby’ingenzi bigomba kwibandwaho kugira ngo hakomeze kwirindwa ikwirakwizwa rya COVID 19 nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
Abagomba kwambuka imipaka barimo ibyiciro bitandukanye, impande zombi zemeranyije ko abagomba kwinjira ku butaka bwa buri gihugu ari Abanyeshuri, Abarimu, Abaganga ndetse n’abandi bakora akazi ariko baba mu gihugu.
Impande zombi kandi zemeranyije gukomeza gufasha abashaka kwambuka kubera impamvu z’uburwayi bagiye kwivuza, abahagarariye cyangwa abacuruzi bato bibumbiye mu makoperative, n’abandi bashobora kwambuka nkuko bigaragara mu itangazo.
ikindi ni uko abemererwa kwambuka ari abafite Pasiporo na Lesepase gusa uva mu gihugu ujya mu kindi muri ibi bihe bya COVID 19.
Abaturage bambuka imipaka kandi bagomba gukurikiza ingamba zashyizweho ndetse no gukorerwa igenzura ry’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya COVID 19.
Impande zombi kandi zikaba zanemeranyije ku buryo bwo gusangira amakuru ku bijyanye n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi.
Twashatse kumenya ku ruhande rw’Intara y’uburengerazuba icyo bubivugaho,dushatse k’umurongo wa telephone Bwana Munyentwari Alphonse Guverineri w’iyo ntara atubwira ko agihuze twamwoherereza ubutumwa bugufi,tumwandikiye ntiyadusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Nyuzahayo Norbert