Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagaragaje ko Lt Gen Yav Irung Philemon wa FARDC uheruka gutabwa muri Yombi, akurikiranweho icyaha gifitanye isano n’ibyo yaganiriye na Gen Sultan Makenga wa M23 wari watumwe n’u Rwanda hagamije guhirika umutegetsi bwe bahereye ku gufata umujyi wa Goma.
Tariki 19 Nzeri nibwo Lt Gen Yav Philemon yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru. Iki gihe kandi byanatangajweko uyu musirikare wayoboraga ibikorwa bya Gisrikare muri Kivu y’Amajyaruguru yakoranye n’igihugu cy’abaturanyi.
Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yahaye France 24 na RFI , yavuze ko icyo gihugu cyafatanyaga na Gen Yav ari u Rwanda na M23, avuga ko bamukoreshaga bagamije gufata umujyi wa Goma.
Perezida Tshisekedi avuga ko amakuru ku itabwa muri yombi rya Gen Yav Irung Philemon yatanzwe n’abandi basirikare bakuru bagenzi be ngo bemeje ko ajya yibeta agahura mu ibanga na Gen Sultan Makenga.
Yagize ati:”Ubwo nari mu mahanga nibwo namenye ko Gen Yav afunzwe. Amakuru namenye ni uko bagenzi be bamushinja kugamba no kugambirira korohereza umutwe wa M23 gutambuga ujya gufata umujyi wa Goma bikingiwe ikibaba n’u Rwanda. Ibindi biracyakorwaho iperereza nzamenya byinshi ninsubira mu gihugu”
Lt Gen Yav Irung Philemon afunganwe n’abasirikare be 75 biganjemo abamurindaga bivugwa ko bamenyenye ko abonana na Gen Makenga ndetse bakagenda bamurinze ariko bakamuhishira.
Umutwe wa M23 umaze amezi arenga 3 ufashe umujyi wa Bunagana.