Umurwango uharanira uburenganzira bwa Muntu(Human Rights Watch) yemeje ko Ingabo za leta ya Congo zagabye igitero kuri M23 zibifashijwemo n’Umutwe wa FDLR.
HRW ivuga ko mu gitero ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka kugaha ku mutwe wa M23, zarwanye zifatanije na FDLR. HRW ivuga ko kuba ingabo za Leta ya Congo zifatanya n’inyeshyamba mu kugaba ibitero ari ikintu kibi cyane ndetse bigaragaza ko hari ibindi bikorwa izi ngabo zifashaho inyeshyamba.
Baragira abati:”Inite z’ingabo za Congo zakoze amakosa. Kuba izi ngabo zifatanya n’inyeshyamba ni amakosa akomeye. Hagati ya Gicurasi na Kanama 2022, barwanyije M23 bari kumwe n’inyeshyamba za FDLR mu kurwanya M23.”
Thomas Fessy, umwe mu Banyekongo bakorera Human Right Watch wakoze kuri iyi Raporo itarasohoka yabonwe na AFP , yavuze ko birambiranye kubona igisirikare nka FARDC cyifatanya n’inyeshyamba. Yavuze ko hakwiriye gushakishwa abagira uruhare mu kwihuza kw’Ingabo n’inyeshyamba ndetse n’ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.
Fessy akomeza avuga ko amakuru bahawe na bamwe mu basirikare ba FARDC avuga ko hari ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu n’imbunda byagiye bihabwa FDLR mu gihe cyose yari ifatanije nabo urugamba.
Yagize ati:” Kuwa 21 Nyakanga 2022, hari ibisanduku by’amasasu n’imbunda twabonye bijyanwa ahitwa i Kazaroho, mu ishyamba rya Virunga, ahasanzwe hari ibirindiro bikuru bya FDLR. Mu mezi 2 ashize kandi abasirikare benshi ba FDLR, bari mu bari bagize umutwe w’Ingabo bagabye ibitero ku birindiro bya M23 i Rumangabo na Rugari’
Si Human Right Watch ishinje FARDC gukorana na FDLR gusa kuko na Raporo y’Impuguke za UN yagaragaje ko FARDC ikorana byeruye n’imitwe y’inyeshyamba cyane cyane FDLR.