Ku munsi w’Ejo kuwa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, Rwandatribune yabagejejeho inkuru ifite umutwe ugira uti” https://rwandatribune.com/byinshi-utamenye-kuri-habyarimana-claude-uzwi-ku-mazina-ya-jules-mulumba-wigize-umuvugizi-wa-congo/ “ yavugaga uko Habyarimana Jean Claude wahoze mu Nterahamwe yigize umuvugizi wa Congo mu gushinja u Rwanda amakosa.
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bw’Umutwe w’Inyeshyamba wa Mai Mai CMC/ FAPC yahozemo, ugaragaza uko uwari Interahamwe akiri mu Rwanda yakomeje kurangwa n’ibikorwa byo kumena amaraso aho yanyuze hose, uhereye ku Banyekongo bagize umutwe wa Mai Mai CMC FAPC yahozemo.
Muri iri tangazo, CMC ivuga ko Habyarimana Jean Claude wiyita Jules Mulumba ariwe wishe abayobozi b’uyu mutwe, barimo uwari umuyobozi wawo, Gen Thadee Safari Hibrahimu wishwe kuwa 22 Kamena 2022 atumwe na FDLR. Mulumba kandi ngo niwe wivuganye uwari umuyobozi mu rwego rwa Politiki w’uyu mutwe Nicolas Bigembe wishwe kuwa 10 Nyakanga 2022.
Izi nyeshyamba kandi zashyize hanze urutonde rw’abantu barenga 29 biganjemo abana n’abagore wemeza ko bishwe n’uyu mugabo bavuga ko ari icyishi bohererejwe na FDLR, basaba ko uyu mugabo atakabaye akomeza kubeshya Abenegihugu bagenzi babo ko akunda igihugu ahubwo hakabaye hashakwa uko yatabwa muri yombi agashyikirizwa u Rwanda rumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa kugiramo uruhare.
Habyarimana Jean Claude alias Jules Mulumba avuka mu murenge wa Kanama w’Akarere ka Rubavu ( Icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi). Mu bushakashatsi bwakozwe na Rwandatribune buvuga ko yinjiye mu mutwe wa CMC FAPC yoherejwe na Lt Gen Mudacumura. Nyuma yaho Mudacumura apfiriye uyu mugabo yakomeje kuba umwizerwa kwa Gen Ntawunguka Pacific Omega, ku buryo n’ubu ibyo akora byose aba amushyigukiye.