Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abamaze kugwa mu mirwano ya FARDC na M23, bageze muri 272.
Byatangajwe na Minisitiri w’Inganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Julien Paluku mu kiganiro n’itangazamakuru aho yari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.
Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Ukuboza 2022, Minisitiri Julien Paluku yabwiye Abanyamakuru ati “Kugeza ubu abantu bamaze gupfa bageze muri 272, barimo abana 17. Iyi mibare yarazamutse ugereranyije n’iyatangajwe mu cyumweru gishize nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ibanze.”
Yavuze kandi ko ibitero byagabwe n’umutwe wa M23 byahitanye abasivile 100 biciwe mu gace ka Kishishe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Guverinoma kandi yatangaje ko yamaze gutangira gukora amaperereza mu gihe Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri yari ategerejwe mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ICC (International Criminal Court) gutanga ibisobanuro ku bwicanyi buri gukorerwa muri Congo.
Umutwe wa M23 ufite igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ahaherereye kariya gace ka Kishishe, uhakana ubu bwicanyi ishinjwa.
Uyu mutwe kandi kuri uyu wa Kabiri washyize hanze itangazo, uvuga ko wemeye gutangira kuva mu bice wafashe mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola.
RWANDATRIBUNE.COM