Ibyihebe n’amabandi byitwaje intwaro yagerageje kubuza urujya n’uruza rw’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture muri Haiti, no gushaka kucyigarurira ariko umugambi wayo uburizwamo.
Ni ibikorwa byabaye ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, ubwo ayo mabandi yarasanaga n’abapolisi ndetse n’abasirikare baje kuburizamo icyo gitero.
Ni imidugararo mu gihugu cya Haiti yatumye abaturage benshi bahunga ndetse n’imfungwa muri Gereza nini muri icyo gihugu ziratoroka.
Icyo Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture cyafunzwe mu gihe igitero cy’ayo mabandi cyabaga. Nta ndege n’imwe yagwaga cyangwa ngo iguruke ndetse n’abagenzi nta n’umwe wari ku kibuga cy’indege kubera kwikanga ibyo bitero.
Mu gihe amasasu yacicikanaga ku kibuga cy’indege, abanyamakuru babonye ikamyo itwaye intwaro ziremereye irasa kuri aya mabandi yarimo kurasa bikomeye ku kibuga cy’indege, maze babakumira batarinjira ngo bagifate, mu gihe abakozi baho n’abandi bari aho, bakizwaga n’amaguru bahunga urufaya rw’amasasu.
Ibiro ntaramakuru by’abongereza Assiciated Press yanditse ko icyo ari igitero gikomeye kibaye kuri icyo kibuga cy’indege mu mateka ya Haiti.
Mu cyumweru gishize, na bwo humvikanye amasasu menshi mu nkengero z’icyo kibuga, nk’integuza y’igitero karundura cyabaye kuri uyu wa Mbere.Icyakora ayo mabandi ntiyabashije gufata icyo kibuga.
Icyo gitero gikomeye cyabaye nyuma y’amasaha make inzego z’ubutegetsi muri Haiti zitangaje ibihe bidasanzwe byo gukumira ihohoterwa ry’abaturage ryari rimaze iminsi rikorwa n’amabandi yitwaje intwaro ziremereye.
Mu mpera z’icyumweru gishize ayo mabandi yanateye gereza ebyiri zikomeye muri Haiti abafungwa basaga 4000 baratoroka. Hashize amasaha 72 inzego z’umutekano zitangiye gukora iperereza kugira ngo imfungwa zatorotse zigarurwe.
Bitangazwa ko aba batorotse iyo Gereza biganjemo abari bakurikiranyweho ibyaha by’ubushimusi n’ibindi byaha by’ubugome.
Amakuru avuga ko ibyihebe byamaze gufata Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince ku kigero cya 80%. Ni ibitero bigabwa ahantu benshi badakeka nko kuri Banki Nkuru y’Igihugu n’ahandi.
Minisitirii w’Intebe wa Haiti Ariel Henry, ubwo yari muri Kenya mu cyumweru gishize yasabye Umuryango w’Abibumbye Loni, gufasha Haiti kugarura umutekano mu gihugu.
Igihugu cya Haiti gifite abapolisi 9 000 bagomba gucungira umutekano abaturage basaga miliyoni 11, amakuru akavuga ko bigoye ko abo bapolisi babasha kubacungira umutekano bose.
Kubera ibibazo by’umutekano muke, abantu 9 bamaza gupfira mu bitero by’ibyihebe kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize barimo abapolisi 4 bagabweho igitero n’ayo mabandi mu Murwa Mukuru Port-au-Prince.
Abafungwa 98 mu 3,798, bari bafungiye muri Gereza nkuru zagabwe igitero baratorotse nk’uko urwego rushinzwe kurengera abaturage muri Haiti rwabitangaje.
Mu gihe kuri Gereza ya Croix-des-Bouquets imfungwa 1,033 zaratorotse harimo 298 bari baramaze gukatirwa ibihano nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com