Mu gihe ibiganiro bigeze ku munsi wabyo wa Kabiri bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo biri kubera Luanda muri Angola hagati ya Kigali na Kinshasa, Umutwe w’ inyeshyamba za M23 ukomeje kwigarurira ibice bikomeye muri Kivu y’ Amajyaruguru.
Nyuma y’amasaha atari make mu rugamba rukomeye rwasakiranyije izi nyeshyamba n’ ihuriro ry’ imitwe y’ingabo irwana ku ruhande rwa Congo ejo kuwa gatatu tariki 21 Kanama 2024, inyeshyamba za M23, zashoboye kwigarurira uduce twa Kaniro, Likopfi, Bufaransa, n’ iteme rya Kisuma muri Teritwari ya Masisi.
Uku kwihuta mu kwigarurira utu duce two muri Masisi kwa M23, mu rugamba ruhuriwemo n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta izwi ku izina rya Wazalendo birototera gufata na none Centre nkuru ya Masisi iri mu birometero bitarenze 15 gusa.
Nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice byabereyemo Imirwano abitangaza, iyi mirwano yahitanye abantu 3 abandi barenga 20 barakomereka. Iyi ni imibare y’agateganyo ishobora kuzamuka nkuko bitangazwa na sosiyete sivile.
Umujyi munini wa Kaniro ukomeje kugenzurwa n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Wazalendo. Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ngo ibintu byari byifashe neza muri ako gace nkuko amakuruaturuka muri ibyo bice abitangaza.
Biravugwa ko abaturage benshi bahunze berekeza Kaniro na Katale, na none kandi ngo ubu inyeshyamba za M23 zirihuta zerekeza muri centre ya Masisi nyuma yo kwigarurira imidugudu myinshi muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma kandi yo kwigarurira agace kanini ko mu mujyi wa Kikuvo muri Teritwari ya Lubero.
Rwandatribune.com