Hashingiwe ku busesenguzi bw’ibigo bitandukanye byiga ku ntambara n’imishinga ikomeye hamwe n’ikigo cy’itangazamakuru CNN butangaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo za Hamas ziri mu mujyaruguru no hagati muri Gaza zongeye kwisuganya no kubaka ubushobozi bwazo bw’imirwanire batitaye ku gihe kirenga amezi icyenda bagabwaho ibitero na Israel.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ukomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga amusaba kureka Gaza no kurekura imbohe zayo, ashimangira ko igisirikare cya Israel cyegereje kugera ku ntego zacyo zo gukuraho burundu umutwe wa Hamas no kwangiza ubushobozi bwayo.
Ibi yabitangarije mu nama ya Politiki yabaye ku wa 24 Nyakanga aho yagize ati:” itsinzi iri hafi”.
Gusa ubusesenguzi bwakozwe ku gisirikare cya Hamas nyuma yigitero cyagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira bwagaragaje ubushobozi bwa buri ruhande.
Hagendewe ku mashusho y’icyo gitero yashyizweahagaragara, hashingiwekandi ku cyo inzobere zavuze kuri iki gitero ndetse n’indorerezi zabyiboneye uko zabitangaje byose bigaragaza ko uyu mutwe bitoroshye kuwutsinda.
Ibi bikaba byarateye benshi gushidikanya kuri aya magambo ya Minisitiri Netanyahu wavuze ko biteguye insinzi.
Gusa uyu mutwe wa Hamas ukaba utorohewe nyuma yo kubura bamwe mu bayobozi bawo bakomeye bikaba byarateye uyu mutwe gucika intege.
Biyewe n’ Umuyobozi wa Hamas mu bya Politiki, Ismail Haniyeh aherutse kwica mu cyumweru gishize akaba yaraguye mu gace ka Tehran mu gitero Iran yagabye kuri Israel.
Israel ntiyigeze yemera icyo gitero ahubwo nyuma y’umunsi umwe ibyo bibaye yavuze ko umukuru w’ingabo za Hamas Mohammad Deif yapfiriye mu gitero cyagabwe I Gaza kuwa 13 Nyakanga nubwo Hamas ntacyo yigeze ibivugaho.
Kugeza ubu amakuru avuga ko umutwe wa Hamas ukomeje kwisuganya ndetse ko n’ aho bari barirukanywe na Israel binyuze mu ntambara bongeye kuhisubiza.
Ibi bikaba bigaragaza ko uyu mutwe wa Hamas igikomeje kurwana inkundura mu rugamba ihanganyemona Isirayeli kandi ko witeguye kugeza ugeze kunsinzi ya nyuma.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.Com