Kuva M23 yakongera kubura imirwano, Ubutegetsi bwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo bwafashe umwanzuro wo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR kugirango ifashe FARDC kurwanya umutwe wa M23.
Amakuru dukesha imboni zacu ziri muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ahamaze iminsi habera i imirwano ikomeye, avuga ko abarwanyi ba FDLR aribo bahawe inshingano zo kuyobora indi mitwe yose yitwaje intwaro iri gufasha FARDC guhangana na M23.
Imwe mu mitwe izwi cyane iri gukorana bya hafi na FDRL mu ntambara bahanganyemo na M23 ni CMC Nyatura, Nyatura APCLS, Mai Mai Kabido, na Mai Mai Abazungu.
Biravugwa ko FDLR ifitiwe ikizere gikomeye na Perezidansi ya DRC bitewe n’uko ariyo ipfa guhanyanyaza guhangana na M23 mu gihe ingabo za Leta bizwi ko zikizwa n’amaguru rugikubita.
Ibi byatumye Ubutegetsi bwa DRC, bushyiraho umurongo w’uko buzajya buhanahana amakuru n’abayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, mu rwego rwo kuwusaba icyo ugomba gukora n’ibyo ukeneye kugirango urugamba rurusheho kugenda neza ,bitabanje kunyura mu zindi nzego za gisirikare zirimo n’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uko amakuru ahererekanwa hagati ya FDLR na Kinshasa!
Kuri ubu Abayobozi bakuru ba FDLR basigaye bivuganira byako kanya na Etat major ya FARDC batarinze kunyura k’Ubuyobozi bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko byari bimeze mu minsi yambere y’urugamba.
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri mu butegetsi bwa DRC, avuga ko abayobozi bakuru ba FDLR barimo Byiringiro Victoire( Perezida wa FDLR )na Gen Maj Omega (Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA ), baha amakuru Gen Christian Tshiwewe umugaba mukuru wa FARDC bakoresheje telefone igendanwa.
Lt Gen Byiringiro aha Gen Christian Tshiwewe amakuru y’uko urugamba ruhagaze naho rugeze, intwaro n’amasasu bikewe ,agahimbazamusyi k’abarwanyi ba FDLR bari gufasha FARDC n’ubundi bujyanama butangwa na FDLR kugirango FARDC irusheho guhangana na M23 .
Nyuma yo guhabwa amakuru, Gen Christian Tshiwewe nawe ahita ayashikiriza Gilbert Kabanda Minisitiri w’Ingabo muri DRC kugirango ayajyane muri Perezidansi kwa Perezida Tshisekedi uhita utanga amabwiriza yo guha FDLR ibyo ikeneye byose kugirango urugamba bahanganyemo na M23 rururusheho kugenda neza.
Ibi ,ngo byakozwe mu rwego rwo kwirinda akajagari mu guhanahana makuru hagati ya FDLR n’ubutegetsi bwa Kinshsa no kwirinda ko byajya hanze bigasiga icyasha DRC k’uruhando mpuzamanga, cyane cyane ko Abajenerari bo muri Kivu y’Amajyaruguru badakunzwe kwizerwa kenshi n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubakekaho kuba ibyitso bya M23 .