Ubutegetsi bwa Isiraheri, bwatangaje ko mu bantu baheruka gushimutwa n’umutwe wa Hamas mu gitero wagabye muri icyo gihugu kuwa 7 Ukwakira 2023, harimo n’Abanyatanzaniya babiri.
Ni ibikubiye mu itanagazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Isiraheri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ejo kuwa 29 Ukwakira 2023 ndetse iyi minisiteri ikaba yahise igaragaza amafoto yabo .
Iyi minisiteri ,yatangaje ko Joshua Loito Mollel na Clemence Felix Mtega ariyo mazina y’ Abanyatanzaniya bashimuswe na Hamas bari muri gahunda yo kwimenyereza umwuga w’Ubuhinzi ,ubu bakaba bafungiye muri gaza cyo kimwe n’abandi bantu batandukanye uyu mutwe washimuse muri icyo gitero.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com