Kuwa 18 Mata 2023, Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri amazina ye y’ukuri ni ”Iyamuremye Gaston” Perezida wa FDLR yagejeje ijambo ku bayoboke b’uyu mutwe, ryasaga nirica amarenga ko uri gucura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Lt Gen Byiringiro Victoire, yasabye Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri DRC n’ahandi ku Isi, guhaguruka zikarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda zivuye inyuma, mu rwego rwo kwirwanaho ndetse ko nta muntu bagomba kubisabira uburenganzira”
Yibukije Abashyigikiye FDLR, ko batagomba gushyidikanya mu kwifatanya n’uyu mutwe no kuwutera inkunga, ngo kuko ugomba gukomeza urugamba wiyemeje rugamije gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda ,yongeraho ko ashimira abari kwitanga bose muri iyi minsi, barimo abavuganira FDLR hirya no hino ku Isi n’abari kuyitera inkunga ndetse ko ibikowa byabo”bigiye kuzatanga umusaruru mu gihe cya vuba.
Muri iri jambo ,Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuri,akomeza avuga ko FDLR yatangiye gukora amavugurura mu nzego zayo zose ,kugirango ibyaze umusaruro amahirwe yo gucyura Impunzi ifite muri iyi minsi no gushyiraho ubundi butegetsi mu Rwanda.
Ati’’Nimushyiruke ubwoba rero muhaguruke mukenyere, kuko arugamba ari rurerure kandi nti rworoshye gusa twizeye intsinzi kuko turwanira ukuri.”
Hamenyekanya aho FDLR iri gukura akanyabugabo!
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo dukesha umwe mu Banyapolitiki batuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dutangaza amazina ye ku mampamvu z’umutekano we, avuga ko Ubutegetsi bwa DRC buri kuganira n’imitwe yose yitwara gisirikare isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo gushaka uko bwayifasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yasabye iyi mitwe yose kubanza kwishyira hamwe igakora umutwe umwe ufite imbaraga, maze nawe akabaha intwaro n ‘amasasu kugirango bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Imwe muri iyi mitwe ,ni iyamaze kuba ikimenyabose ikaba isanzwe ikorera k’ubutaka bwa DRC ariyo FDLR/FOCA, CNRD/FLN na Rud- urunana n’indi ya politiki ibarizwa ku yindi Migabane .
Ubusabe bwa Perezida Felix Tshisekedi, bwakurikiwe n’amatangazo y’umusubirizo yasohowe n’imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda mu Kwezi kwa Gashyantare no mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Werurwe 2023 .
Ni amatangazo ahuriwe n’imitwe nka nka RRM(Rwandese Revolutionary Movement) yahoze iyoborwa na Nsabimana Callixte Nsankara , FDP(Force de Defence du Peuple), FRD(Le Front Rwandais Pour la Democratie) na FND( Le Front National Democratique), avuga ko yiyemeje gufatanya n’indi mitwe ya Gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa DRC, kugirango batangize gahunda yo kurinda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu za gisirikare.
Iyi mitwe kandi, yakomeje ivuga ko yiyemeje guhindura ibintu mu Rwanda no gushimangira umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.
DRC kandi, yagiriye iyi mitwe inama yo gukangurira Impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose, kwishyira hamwe zigashinga Inkambi imwe y’impunzi zigomba guhuriramo zose, izaba ifite ikicaro mu burasirazuba bwa DRC.
Izi mpunzi, ngo zizakoreshwa nk’urwitwazo rwo kotsa igitutu Ubutegetsi bw’u Rwanda kwemera ibiganiro bigamije kuzicyura bwakwanga hagakoreshwa imbaraga za Gisirikare.
Ibi, bigaragazwa n’imvugo ya Perezida Tshisekedi , ukomeje gusaba u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe irurwanya ,mu gihe hashize igihe Ubutegetsi bwe buri gukorana n’inyeshyamba za FDLR/FOCA, RUD-URUNANA na CNRD/FLN ari nako iyi mitwe, ikomeza guhabwa intwaro n’amasasu bikozwe n’Igisirikare cya DR Congo( FARDC ).
Ubu muri iyi minsi, imitwe nka FDLR/FOCA, RUD/URUNANA,CNRD/FLN n’indi mitwe ya politiki ikorera hanze y’u Rwand ,bamaze iimisni bari kwikomanga ku haganga no kugaragaza ikizere cyo kuba batangiza intambara yeruye ku Rwanda, bitewe n’umubano mwiza bafitanye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kuyemerera inkunga yaba iya gisirikare cyangwa se iya Dioromasi .
K’urundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko rwiteguye guhangana n’uwari wese ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano uko yaza kose n’aho yaza aturuka hose.
Claude HATEGEKIMANA
Ubwo u Rwanda Bazi ko rukimeze nk’uko basize barushenye. Abo bishe barahagije nta bandi bazapfa. U Rwanda rwapfuye rimwe.
Abategetsi ba DRC ntibazi ikipe bakina nayo.