Abayobozi b’inzego zibanze bashyizweho na M23 mu duce yari yarigaruriye muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi ,nibo bakiri muri izo nshingano n’ubwo umutwe wa M23 wamaze kuturekura .
Guverinoma n’Igisirikare bya DR Congo, bavuga ko kuba Abayobozi bashyizweho na M23 aribo bakiyoboye utwo duce, ari ikimenyetso cy’uko uyu mutwe utigeze usubira inyuma nk’uko bivugwa ndetse ko abarwanyi bawo aribo bakigenzura utwo duce mu buryo bwo kwiyoberanya.
Hamenyekanye Impamvu ibyihishe inyuma!
Katambala Kawariwo Umuyobozi wa Gurupoma ya Kibumba washizweho na M23, aheruka gutangaza ko Abarwanyi ba M23 batakiri muri ako gace ariko yongeraho ko n’ubwo bimeze gutyo, batifuza undi muntu uturutse muri Guverinoma ya DR cONGO kuza kuyobora ako gace .
Katambala,yakomeje avuga ko ubwo aka gace kari mu bugenzuzi bwa Leta ya DRC, bari bugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai yakunze kutaborohera.
Ati:”M23 ntikiri muri Kibumba hashize amezi arenga abiri. Ndi hano n’Abaturage nyoboye kandi nta kibazo dufite , gusa mbere hakiri mu bugenzuzi bw’Abayobozi bari barashyizweho na Leta, twakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano mucye twaterwaga n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai ariko kuva M23 n’Ingabo za EAC zahagera, byarahagaze ubu turatekanye. Ntabwo rero dushaka abantu boherejwe na Leta ngo bagaruke kutuyobora. ”
Nzamuye Musanganya Salomo Umuyobozi w’agace ka Rumangabo, yemeza ko yashyizwe na M23 ndetse ko n’ubwo uyu mutwe wahavuye ariwe ukiyoboye.
Kimwe n’Umuyobozi wa Guruoma yakimbumba, Musanganya Salomon yakomeje avuga ko mbere y’uko M23 igera muri ako gace ka Rumangabo, bahoraga mu bibazo by’umutekano mucye kandi hari ingabo n’ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa.
Ati” M23 niyo yanshizeho kubera umutekano w’Abaturage bacu kandi ndacyayobo. M23 itaragera muri aka gace twari dufite Ubuyobozi bukorana n‘imitwe yitwaje intwaro yaduhungabanyirizaga umutekano. Ntabwo rero twifuza ubwo buyobozi, ahubwo tuzakomeza gukorana n’Ingabo za EAC zasigiwe Ubunzuzi bwa Rumangabo na M23.”
Leta ya DR C, yakunze kugaragaza inyota yo gusubirana Ubugenzuzi mu duce M23 iri kurekura, ariko iterwa utwatsi n’Ingabo za EAC z zigenzura utwo duce nyuma yo kurekurwa na M23 ngo kuko bihabanye n’Imyanzuro ya Luanda na Nirobi.
K’urundi ruhande, M23 nayo ivuga ko itazihanganira ko FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bakorana, basubira kugenzura uduce iri kurekura Guverinoma ya DRC itaremera ibiganiro ndetse ko nibigenda gutyo M23 izongera kutwisubiza.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com