Ubutegetsi bwa Gitega bukomeje gukubita agato ku kandi ari nako bushaka andi mayeri y’intambara bwakoresha kugirango, bubashe guhagarika umuvuduko Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru .
Kuri ubu Abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu bice bigize teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse bakaba baramaze kugota agace ka Minova gasanzwe kabarizwamo ibirindro bikomeye by’;ingabo z’Uburundi zoherejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kurwanya Intare za Sarambwe.
Kuva izi nagbo z’Uburundi zakoherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru , zananiwe guhagarika umuvuduko wa M23 ahubwo uyu mutwe ukomeje kuzifatana ibindi bice byinshi .
Ni muri urwo rwego, perezida Evariste Ndayishimiye na Gen Prime Niyongabo Umugaba mukuru wa FNDB, bamaze iminsi bari gupanga andi mayeri mashya, bagomba gukoresha kugirango babashe guhangana na M23 kuko ibyo bari barapanze mbere byahindutse imfabusa imbere ya M23.
kanda kuri iyo Link iri hasi wumve icyo Uburundi buri gupangira M23 n’uko Maj Niyonkuru Michel agaragaza imiterere y’iyi ntambara naho igeze mu kiganiro na Rwandatribune TV Updates: