Nyuma yuko umusirikare wa Congo Kinshasa, arasiwe ku mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda ariko yamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda, habayeho gukozanyaho hagati ya RDF na FARDC.
Byatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe nyuma yuko habayeho iraswa ry’uriya musirikare wa FARDC.
Itangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare yarashwe ahagana saa 17:35’ z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa ku basirikare b’u Rwanda bari ku mipaka yombi ya Grande Barrière na Petite Barrière.
RDF ivuga ko abasirikare bayo bahise barasa uyu musirikare wa FARDC bakamwivuna, itangaza ko “Abandi basirikare ba FARDC bahise batangira kurasa ku birindiro bya RDF, bituma habaho kurasana by’igihe gito. Ariko ubu hari umutuzo.”
Si rimwe cyangwa kabiri abasirikare ba FARDC binjiye ku butaka bw’u Rwanda, barasa na bo bakaraswa bakahasiga ubuzima kuko kuba ibibazo hagati y’u Rwanda na DRC byavuka, hamaze kuraswa abarenga batatu.
RWANDATRIBUNE.COM