Leta ya Perezida Tshisekedi ikomeje kwikoma ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, umunsi ku wundi, babanenga bavuga ko ntacyo bakoze, ibintu bishobora gusiga umutwe w’inyeshyamba wa M23 usubiye mu bice wari warigaruriye, nyuma bikaza gushyirwa mu maboko y’izi ngabo.
Izi ngabo iki gihugu kimaze iminsi kijunditse amezi agiye kuba umunani zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro.
Izi ngabo zahawe itegeko ryo kwitwararika muri byose, ariko bagakora icyabazanye
Kuva izi ngabo zagera muri iki gihugu,ubutegetsi bwa Congo ntibwigeze bwiyumvamo izo ngabo kuko zitarashe inyeshyamba za M23, ari nabyo byagejeje ku kwegura kwa Gen Nyagah waziyoboraga, wavuze ko icyo gihugu cyagiye kibashyiraho igitutu ngo bakore ibitandukanye n’inshingano bahawe.
Imvugo n’ibikorwa byo gutesha agaciro umusanzu w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, bikomeje kwiyongera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yavuze ko ku bwe atiyumvisha impamvu izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zidakora ibyo iki gihugu kibifuzaho, kandi mu byo bakoresha harimo imisanzu iba yatanzwe n’iki gihugu.
Yakomeje avuga ko kuba izi ngabo zikora, hejuru ya 60% by’inkunga zikoresha iva mu bihugu aho Angola yatanze miliyoni y’amadolari, Sénégal yatanze miliyoni y’amayero, Kenya nayo yatanze miliyoni.
Yagize Ati“Ese ingabo za EAC zaratsinzwe? Biroroshye ntabwo izi ngabo zatanze umusaruro zari zitezweho. Ndabivuga nta kurya indimi. Biragaragara neza nk’amazi meza ari mu kirahuri gicyeye. Atari ko bimeze, ntabwo twaba tukivuga M23, ntabwo bisaba kubigaragaza mu buryo bwihariye”.
Perezida Félix Tshisekedi ku wa Kane w’icyumweru gishize yashinje ingabo z’akarere zoherejwe ku butaka bw’igihugu cye kudashyira mu bikorwa inshingano zazo, avuga ko nibigeza muri Kamena nta kirakorwa azazirukana. Yashinje izi ngabo kandi gukorana n’inyeshyamba za M23.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubaha umugambi wo kohereza ingabo zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ingabo za EAC ziri muri Congo
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko nta makuru yigeze agezwaho na Perezida Tshisekedi biciye mu nzira zabugenewe ku byerekeye ibyo ashinja izi ngabo.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Mathuki yavuze ko ibirego bishinjwa EACRF nta shingiro bifite.
Agira Ati “Kuvuga ko Umutwe w’Ingabo za EAC ntacyo uri gukora muri iki gihe gito umaze, ni ukwigiza nkana.”
Kwijundika EACRF kwatumye RDC ijya gutakira Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika SADC, mu cyumweru gishize wemeza ko ugiye kohereza Ingabo muri iki gihugu.
Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye i Gaborone muri Botswana, yavuze ko ingabo za EAC nizidahindura ngo zifashe RDC kurwanya M23, zigomba kuba zavuye ku butaka bw’icyo gihugu bitarenze Kamena uyu mwaka.
RDC kandi yanze kongerera igihe ingabo za EAC cyarangiye muri Werurwe muri uyu mwaka, igasaba uwo muryango kubanza kuzihindurira inshingano kugira ngo zemererwe kurwana na M23, aho gusigara mu duce yavuyemo gusa.
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Congo yandikiye ubunyamabanga bwa EAC , isaba ko manda y’ingabo z’uwo muryango ihinduka zikemererwa kurwana, guhindura ku buryo igihugu kimwe atari cyo cyemererwa kuyobora izo ngabo, ahubwo ibihugu bigasimburana, n’ibindi.
Iki gihugu kiri kwikoma izi ngabo mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye zihamaze imyaka irenga 20 zibarizwa muri iki gihugu mugihe EACRF zimaze amezi atarenze 8.Bimwe mu byo izi ngabo zikora muri iki gihugu