Impuguke mu bya politiki, Timothy Oloo asanga Leta ya Congo ifite akazi kenshi mu gukemura ikibazo cy’imitwe yose yitwaje intwaro, irimo na M23.
Timothy Oloo mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “Ni kare cyane kubyemeza. Leta ya Congo ifite akazi kenshi ko gukemura ikibazo cy’imitwe yose yitwaje intwaro na M23”
Timothy yakomeje agira ati “Ubu tugiye guhanga amaso uko Leta ishyira mu bikorwa ibyo yemeranyije n’imwe muri iyo mitwe i Nairobi. Gusa nubwo M23 yasubira inyuma ikibazo cyayo birumvikana ko kitarangiye, ntekereza ko kizagaruka niba ntagikozwe.”
Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23 dore ko yamaze kwita uyu mutwe uw’iterabwoba mu gihe cyose udashyize intwaro hasi ngo unarekure uduce yafashe.
Mu gihe ibi byakorwa na M23, nk’uko ivuga ko ibyiteguye, “twareba niba Tshisekedi yemera kuganira nabo. Bizasaba imbaraga nyinshi z’abahuza.”
Yongeraho ati “Gusa nubwo baganira na leta ntibwaba ari ubwa mbere, nk’uko na Nairobi bahaje inshuro eshatu kandi bafata imyanzuro,ariko ntishyirwe mu bikorwa.”
Oloo ahamya ko abahuza bo mu karere n’umuryango mpuzamahanga bagomba gufasha gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ariko “inshingano nyamukuru ni iya leta ya Congo.”
Ati “Yaba ari M23, yaba ari indi mitwe yitwaje intwaro, ni kenshi iganiriye na Leta. Hagati y’izo mpande zombi harimo utubahiriza ibyo bumvikana, bikabasubiza ahabi.”
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Ally murakoze arikose byagenze bite turukubona inkuru bigiranye mwarabizambije kbsa harikuboneka inkuru zakera gusa.
Mutwihanganire ikibazo kiraje gikomeye