Ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo, bikomeje kwitabirwa n’ibihugu bitandukanye,dore ko nyunma y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba,Angola nayo yohereje ingabo zayo muri aka gace gusa hakaba hari urujijo ku mirimo yazo kuko biatasobanuwe neza.
Iki gihugu cyemeje ko cyigiye kohereza ingabo 500 mu buradsirazuba bwa Congo kugira ngo zigenzure ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda kubyerekeranye no kugarura amahoro muburasirasirazuba bwa Congo.
Ni amasezerano agamije guhosha imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Inteko ya Angola yamaze kwemeza ko izo ngabo zoherezwa muri Congo, icyakora hakomeje kubaho urujijo ku nshingano zizaba zifite, mu gihe zisanzeyo izindi z’’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye kuhagera mu mpera za 2022.
Angola yatangaje ko ingabo zayo zitagiye guhangana na M23 nkuko benshi mu banye-Congo babikekaga, ahubwo inshingano z’izo ngabo ari ugusigarana uduce twari turimo M23 no kutugaruramo amahoro ndetse no kurinda umutekano w’itsinda ryagiye gukurikirana ko ibyasinywe mu masezerano byubahirizwa.
Mu cyumweru gishize byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, wabwiye abanyamakuru ko Angola itazahangana na M23. Bagiye gukurikirana ko ibyafashweho umwanzuro byubahirizwa na M23, bareba ko koko bava mu birindiro byabo.
Umutwe wa M23 uherutse gusabwa ko tariki 30 Werurwe waba wamaze kuva mu duce twose umaze kwigarurira, kugira ngo hatangizwe ibiganiro byo kuwumvikanisha na Leta ya Congo.
Guverinoma ya RDC yagiye igaragaza ko idashaka kuganira na M23 ndetse igasaba ingabo z’amahanga zihari gufasha iza Leta kurwanya uwo mutwe bo bita uw’iterabwoba.
Byakunze kugaragara kandi ko Leta ya Congo idashaka imishyikirano n’izi nyeshyamba kuko izi nyeshyamba zashyiraga mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro ya Luanda ariko iyi Leta yo igakomeza kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba
Adeline Uwineza
Leta iriguhendubwenge m23 ,Leta ya congo ishaka gukoresha amayeri yo 2012 aho yashutse m23 ngobajye mubiganiro yo irigutegura intambara yinjiza abanyamahanga bokurwana irebera byanarangiye bayitsinze,none niwomuvuno Leta iriguca guhora wemera ibyusabwa urundiruhande rutabikozwa ntacyo ubukora m23 nireke kwirata imbaraga zagisirikare ifite uyumunsi ikomeze kwemera ingabo zamahanga kozinjira irebera,bazayatsaho umuriro,biyigore kwisubiza ibyobice yafashe iri gutanga.