Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura mu gace ka Bwiza gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Kitshanga.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ku isaha ya sakumi nimwe z’igitondo (5h:00).
Abatuye mu nkengero z’agace ka bwiza , babwiye isoko ya Rwandaribune.com ikorera muri Kitshanga, ko haramutse hari kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya mu gace ka Bwiza gaherereye mu birometero 15 Uvuye muri Centre ya Kitshanga , Nyuma yaho FARDC ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura barimo bahangama U wa M23 buri wese ashaka ku kigarurira.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC, FDLR na Mai Mai Nyatura bari bafite umugambi wo kugenzura bidasu birwaho kano gace ka Bwiza, ariko kugeza ubu bakaba batarabasha kubigeraho kuko M23 ikomeje kubabera imbamba ndetse ikaba ishobora kukigarurira kose uko kakabaye .
Umutwe wa M23 ,umaze iminsi utangaza ko kuva wava muri Kibumba k’ubushake mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi , FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byawo muri Teritwari ya Rutshuru.
M23, ikomeza ivuga ko bigaragara ko Ubutegetesi bwa DRC , nta gahunda bufite yo guhagarika imirwano ahubwo ko bwiyemeje inzira y’intambara ndetse ko nibikomeza ,M23 nayo izakomeza imirwano mu rwego rwo kwirwanaho, ariko yongeraho ko yiteguye kugirana Ibiganiro n’Ubutegetsi bwa DRC ,mu gihe bwagaragaza ubushake bwo kubikora.