Umutwe wa M23, wongeye gukozanyaho n’Inyeshyamba za FDLR mu cyaro cya Kasali mu nkegerero ziri hagati ya Gurupoma ya Bambo na Tongo muri Sheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Ruthsuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imiwano yabaye ku munsi wejo tariki ya 20 Mata 2023, ndetse Abaturage batuye muri ako gace bakemeza ko yaguyemo ndetse hakomera Abasivile bataramenyekana umubare.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Rutshuru , avuga ko guhera ku isaha ya sakumi za mugitondo(04h00), Abarwanyi ba FDLR bafatanyije n’imitwe ya CMC Nyatura ,ACPLS na Mai Mai Abazungu, aribo batangije imirwano, ubwo bashaka kwinjira muri ako gace ku ngufu .
Aya makuru, akomeza avuga ko Abarwanyi ba M23 bahise batabara babasha guhagarikaa izo nyeshyamba ,byatumeye zikizwa n’amaguru, biza kurangira M23 izisubije inyuma mu birindiro bya FDLR biherereye mu gace ka Kasali ahabereye imirwano ikomeye.
Thierry Abisi umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera mu gace ka Bambo ho muri teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko iyi irwano yatumye bamwe mu baturage bahunga ndetse ko hakenewe ubutabazi bw’ibanze.
Yokomeje avuga ko Abaturage bo mu gace ka Kazoroho bari bamnaze igihe batahutse nyuma yaho M23 itanginze agahenge k’imirwano, nabo batangiye kugira igihunga bitewe n’uko bikanga ko M23 na FDLR bashobora kongera gusakiranira muri ako gace .
Hari kandi amakuru, avuga ko M23 yarakajwe n’Umutegarugori wo mu bwoko bw’Abatutsi wishwe na FDLR ifatanyije na CMC Nayatura,ACLS na Mai Mai Abazungu, bituma igaba igitero cyo kwihimura ku birinmdiro bya FDLR biherere muri gace ka Kisali.
Sosiyete Sivile yo mu gace ka Bambo, ivuga ko iyi mirwano yatumye inzira zari zisanzwe zicamo ubufasha buhabwa abari barakuwe mu byabo n’imirwano, zitakiri nyabagendwa.
Ni imirwano ibaye, mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje kurekura uduce wari warigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobo igamije gushakira amahoro DR Congo.
Kugeza ubu ariko , M23 ivuga ko iri kubahiriza iyo myanzuro yonyine mu gihe izindi mpande zirebwa n’iyo myanzuro zirimo FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro hamwe na Guverinoma ya DRC bakomeje kwanga kuyishyira mu bikorwa.
Cheferi ya Bwito yabereyemo iyi mirwano, ni agace kahoze ai indiri y’umutwe wa FDLR ,ariko uza kukirukanwamo na M23 mu ntangiroro z’uyu mwaka wa 2023, ubwo uyu mutwe warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru.
Muri iyi minsi M23 yatangiye kurekuRa uduce yari yarigaruriye muri Rutshuru na Masisi ,imitwe nka FDLR ifatanyije na CMC Nyatura, APCLS na FARDC bakunze kugerageza gusha gusubira muri utwo duce ku ngufu ariko bagakumirw n’Ingabo za EAC, ubundi M23 nayo ikabitambika ivuga ko itabemerera gusubira mu duce yabambuye yiyushye icyuya.