Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2023 , imirwano ikomeye yongeyeye kubura hagati ya M23 n’umutwe wa Nyatura Abazungu ufatanyije n’Abarwanyi ba FDLR mu byaro byinshi bigize Gurupoma ya Bashali-Mokoto ho muri teritwari ya Masisi.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri teritwari ya Masisi, avuga ko imirwano yatangiye mu gicuku cyo kuri uyu wa kane ,ubwo abarwanyi wa M23 bagabaga igitero cyari kigamije gukumira abarwanyi ba Nyatura Abazungu bari bivanze na FDLR, bashakaga kwerekeza mu duce M23 iheruka kurekura muri Masisi kugirango bongere kutugenzura.
Aya makuru ,akomeza avuga Abarwanyi ba Nyatura Abazungu bafatanyije na FDLR, bari bashinze ibirindiro mu duce twa Kasura , Kibarizo na Kahira ho muri teritwari ya Masisi habereye imirwano ikomeye ,akaba ariho aba Banyatura na FDLR bateguriraga ibitero byo kujya kwiba inka z’Abatutsi izindi bagasiga bazishe.
Imboni ya Rwandatribune.com iri i Masisi, ivuga ko kugeza ubu Umutwe wa M23 wabashije gusenya ibyo birindiro byari birimo abarwanyi benshi ba Nyatura Abazungu na FDLR baje gukizwa n’amaguru.
Ubu imirwano irakomeje aho Abarwanyi ba M23 ,bari gushushubikana Nyatura Abazungu na FDLR berekeza mu gace ka Gahira .
Iyi mirwano, ibaye mu gihe ejo kuwa 14 Kamena 2023, Tobirwakyo Kahangu Toby Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Bashali ho muri teritwari ya Masisi, atanze impuruza kuri FARDC avuga ko Umutwe wa M23, uri kohereza abarwanyi benshi n’intwaro zikomeye muri ako gace, baturutse muri Cheferi ya bwito ho muri teritwari ya Rutshuru.
Yakomeje avuga ko , bari gucengera berekeza mu gace ka Bashali ,aho bari gutegura kongera kubura imirwano no gukaza ibirindiro byabo muri teritwari ya Masisi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com