Mu iteka rya Minisitiri w’ubuzima rya 2019 ryo gukuramo inda ritavuzweho rumwe harimo ingingo iteganya kutaryozwa mu mategeko ibyaha byo gukuramo inda, mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 201 .
Itegeko ryemera ko hari ubwo uwasamye ashobora gukuramo inda n’ubwo benshi bashingira kuri iri tegeko bagahamya ko gukuramo inda byemewe.
Ingingo ya 125 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zemewe.
Risobanura ko gukuramo inda bikorwa mu gihe umuntu utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo.
Ni mu gihe kandi kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Inzitizi ku batarageza imyaka y’ubukure
N’uko UMUSEKE ubitangaza Umunyamategeko, Mukantabana Rose yavuze ko imibare y’abana baterwa inda z’imburagihe ikomeje gutumbagira kubera zimwe mu ngingo zibangamira uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake.
Avuga ko kuba itegeko rigena ibigo by’ubuvuzi n’urwego rw’abaganga bemerewe gutanga izo serivisi biza ku isonga mu gutsikamira uburenganzira bw’abana basambanyijwe bagaterwa inda.
Kuba bikorerwa mu bitaro cyangwa muri za Polikilinike ngo ni imwe mu mbogamizi yashyizweho n’iteka rya Minisitiri kuko ari bike mu gihugu ndetse ibyinshi bikaba ari iby’Abihayimana bafata gukuramo inda ku bushake nk’icyaha Imana yanga urunuka.
Yagize ati ” Tukavuga ngo byakabaye byiza ibigo nderabuzima bihawe ubushobozi, bihawe abakozi bahagije, bafite ubumenyi ndetse bikagera no kuri za poste de sante.”
Yongeraho ko kuba umwana utwite agomba guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi ari ikibazo cy’ingutu kuko akenshi hari abana badatinyuka kuganira n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere.
Ati ” N’ababyeyi bamwe ntabwo babyumva ukuntu umwana we yaza akamubwira ngo mperekeza njye gukuramo inda.”
Agaragaza kandi ko kuba abana batarageza ku myaka y’ubukure badahabwa ibikoresho nk’udukingirizo tubafasha kwirinda gutwara inda nabyo bikwiriye kuvugururwa.
Ati ” Amategeko akaba yadufasha ni iyihe myaka no ku buzima bw’imyororokere umuntu yajya gufata izo serivisi atabanje guherekezwa n’umubyeyi cyangwa umufiteho ububasha bwa kibyeyi.”
Mukantabana avuga ko Leta y’u Rwanda yubaha abaturage ikanakemura ibibazo byabo, bakaba bizeye ko izakuraho ibibazo bitakemukiye mu itegeko kuko hari inzitizi zagumyemo.
Ati “Twizera y’uko izo nzitizi zikirimo inzego zose zibifite mu nshingano zizazumva kuko n’ubundi ibibazo by’abaturage basanzwe babyumva kandi bakabikemura.”
Umunyamategeko,Rose Mukantabana asaba ko iri tegeko rivugururwa
Ubuvugizi bw’imiryango itari iya Leta
Uwimana Xaverine, Umuyobozi w’umuryango wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural avuga ko bari gukora ubuvugizi ku mategeko areba ubuzima bw’imyororokere aho bifuza ko zimwe mu ngingo zikwiye guhinduka.
Nawe avuga ko hari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima akumira umwana utarageza imyaka y’ubukure guhabwa serivisi zirimo kuboneza urubyaro, guherekezwa n’umubyeyi mu gihe ashaka ibirimo udukingirizo n’ibindi.
Avuga ko abana basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe kwemererwa kuyikuramo hakirimo imbogamizi nyinshi.
Ashimangira ko itegeko rireba ubuzima bw’imyororokere rikwiriye kuvugururwa rigahuzwa n’andi mategeko agenga abana nk’aho ku myaka 13 umwana yemerewe kwimenyereza umurimo cyangwa ku myaka 14 akaba yafungwa mu gihe ahamijwe icyaha
Réseau des Femmes ivuga ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye Minisante na Minijuste bakabyumva bakaba bakomeje gukora ubukangurambaga bwo gusobanura ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda ryateje impaka zishingiye ku muco nyarwanda n’amateka y’igihugu. Hari abavugaga ko rihabanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihe abanyamadini bo bavugaga ko rihabanye n’imyizerere nyobokamana.
Byitezwe ko mu gihe iri tegeko ryavugururwa rizarinda ubuzima bwabemerewe gukuramo inda ku bushake babikora rwihishwa bikaba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa gufungwa.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com