Bamwe mu bagize ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR bakomeje kuryana bapfa urupfu rwa Koroneri Ruhinda, uherutse kwicwa, bityo bamwe bagashinja bagenzi babo kuba aribo bagize uruhare m’urupfu rw’uyu mu Koroneri wari icyamamare.
Umuyobozi mukuru wa FDLR/ Foca ari mu bambere bashyirwa mu majwi,baba barakarabye amaraso y’uyu mukoroneri, wari ikimenywa na bose mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikare bitavuzweho rumwe k’urupfu rwe, aho bamwe bavuze ko yaba yaratezwe ibisasu mu gitanda, abandi bakemeza ko yatezwe akaraswa amasasu ari nayo yamuhitanye, kandi byose bakaba bavuga ko byateguwe n’umuyobozi w’uyu mutwe Gen Omega avuga ko ashobora kuzamusimbura ngo kuko abantu benshi bari basigaye bubaha kandi bagakundwa kurusha uyu mugabo uyoboye uyu mutwe.
Ibi kandi biravugwa ko ngo n’umwanditsi mukuru w’uyu mutwe Gakwerere nawe yaba yabiciyemo amarenga avuga ko amaraso ya Ruhinda yaba yarakarabywe na Omega kugira ngo amuve mu maso nk’uko akunda kubivuga, iyo ashaka kwikiza abantu.
Uyu mwiryane ukomeje gufata indi ntera k’uburyo bamwe batangiye kuvuga ko Omega n’abasigaye ari bubakure mu nzira ntibadahunga, kuko asanzwe ameze nk’inyamaswa itagira impuhwe.
Uyu mu Koroneri apfuye mu gihe hari hashize iminsi havugwa ukutumvikana ndetse bamwe bakavuga ko yaba yari agiye kwinjiza abasirikare be mu ngabo z’umutwe mushya wavutse witwa FRD
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com