Kuva umwuka mubi wa Politiki hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watangira gututumba, abaturage b’u Rwanda bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma no bu bice bitandukanye barahohoterwa rimwe na rimwe amaduka yabo agasahurwa.
Ibi bikiyongeraho urugomo abavuga(Abanyarwanda n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda) bakorerwa n’inzego z’umutekano muri iki gihugu.
Ibi byose bifite isano-muzi ku kuba Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 wagiye uyibuza amahwemo mu bihe bitandukanye, aho wafashe intwaro ukerekeza iy’urugamba uvuga ko urimo kurengera inyungu z’Abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakandamizwa mu gihugu cyabo.
Ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwemeza ko imipaka ya RD Congo itagomba gufungwa muri ibi bihe by’umubano urimo agatotsi, ahubwo bugakangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu rwego rwo kwirinda ko bahohoterwa bageze muri RD Congo.
Ubushotoranyi bwa RD Congo ku Rwanda bwagiye bwigaragaza nk’aho ubugirakabiri abasirikare ba FARDC bambukaga umupaka bakinjira mu Rwanda barasa, nabo bagahita bicwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Imfu z’aba basirikare zagiye zirakaza Abanyekongo benshi ku buryo abaturage bambukaga bajya mu Mujyi wa Goma no mu zindi nshe bagirirwaga nabi n’abaturage bagifite uburakari.
Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku n’umutekano no kurandiura igwingira mu Karere ka Rubavu kuwa 22 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François , yemeje ko umutekano w’Umunyarwanda uri mu gihugu urinzwe ku buryo bwuzuye. Yongeyeho ko umutekano w’umunyarwanda uri mu Rwanda ari inshingano z’igihugu, gusa anahishura ko bigorana gukomeza kuwumurindira mu gihe ari hanze y’igihugu ari naho yahereye asaba abanyarubavu bakorera ibikorwa byayo muri RD Congo kwigengesera , aho bishoboka bakaba banabihagarika kugeza igihe umutekano wakongera kwizerwa.
Yagize ati:” Abaturage bambuka umupaka bagomba kwigengesera kuko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kuwubarindira igihe bageze hakurya. Imipaka irafunguye gusa abambuka bakwiriye kwigengesera kuko nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga hari abagaragaza inyota yo kubagirira nabi.”
Abakuriranira hafi imibanire y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bemeza ko mu gihe M23 yaba ifashe icyemezo cyo kwanga gusubira inyuma nk’uko yabitegetswe n’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Luanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, hashobora kwaduka urugomo rukomeuye ku Banyarwanda n’abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bishobora kurangira u Rwanda rufashe umwanzuro wo gufunga imipaka iruhuza n’iki gihugu.