Mu gihe Ubutegetsi bwa DRC buhanze amaso umutwe wa M23 wonyine, mu gace ka Beni imitwe ya Mai Mai ikomeje kugaba ibitero kuri FARDC ari nako yibasira abaturage.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu gace ka Beni, avuga ko guhera tariki ya 12 Mutarama 2023 Umutwe wa Mai Mai Kyandenga, wagabye igitero ku birindiro bya FARDC biherereye muri Gurupoma ya Baswagha-Madiwe iri mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amjyaruguru.
Aya makuru, akomeza avuga ko kugeza ejo kuwa 14 Mutarama 2023, FARDC yari igihanganye n’uwo mutwe ndetse ko kuri uwo munsi ,undi mutwe wa Mai Mai utaramenyekana nawo wagabye ikindi gitero ku kigo cya gisirikare kizwi nka “Cantine Aloya” giherereye muri ako gace.
Abaturage batuye muri Gurupoma ya Baswagha-Madiwe , bavuga ko iyi mitwe ikomeje guhungabanya umutekano mu gace ka Beni ari nako yibasira Abaturage.
Capt Anthony Mualushay umuvugizi wa Operasiyo sokola muri ako gace, yemeje ibyiyi mirwano ariko yirinda gutangaza abamaze kuyigwamo.
Yakomeje avuga ko, hari imitwe ya Mai Mai muri Beni ikomeje guhungabanya umutekano ari nako igaba ibitero ku ngabo za FARDC.
Abatuye muri ako gace bo, bemeza ko hari abaturage bamaze kugwa muri iyo mirwano harimo n’umutegarugori umwe wakomeretse k’uburyo bukabije.
Aba baturage, bakomeza bavuga ko Ubutegetsi bw’igihugu cyabo bukomeje kwibanda cyane kuri M23 , ariko bukibagirwako ko mu gace ka Beni ,imitwe ya Mai Mai ikomeje guhungabanya umutekano arinako yibasira abaturage.
iyi mitwe ya Mai Mai ivugwa hano , ngo ni isanzwe idakorana na FARDC mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC,bemeza ko n’ubwo Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwibanda cyane kuri M23, imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko izwi nka Mai Mai ariyo iteza ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Iyi mitwe kandi, , ngo ntigaragaza impamvu zifatika zituma ifata intwaro,benshi bakemeza ko ariyo gusahura no kwica abaturage gusa.
Ni mugihe Umutwe wa M23 ,wakunze kugaragaza kenshi impamvu zatumye wemera gufata intwaro , zirimo gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zimaze imyaka irenga 20 mu nkambi z’impunzi mu bihugu byo mu karere, guharanira uburenganzira bw’Abayekongo bavuga ikinyarwanda muri DRC n’umutekano wabo n’ibindi.
Bemeza ko inkomoko y’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC atari Umutwe wa M23, uhubwo ko cyakunze guterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 120 irimo n’iyabanyamahanga by’umwihariko FDLR imaze imyaka irenga 20 izengereza abaturage.
bongera ho ko Guverinoma ya DRC, itagakwiye guhanga amaso Umutwe wa M23 wonyine, ahubwo ko n’iyo mitwe yose yagakwiye kurwanywa ndetse ko mu gihe bitagenze gutyo , iby’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC bizakomeza kuba inzozi.