Amagambo Perezida Tshisekedi yavugiye mu Bwongereza kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, yafashwe nka gashoza ntamabara ku Rwanda ndetse benshi bibaza uko FARDC yananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC ,izabasha guhangara Ingabo z’u Rwanda RDF .
Ubwo yahuraga n’Abanyekongo batuye mu bwongereza kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022, Perezida Felix Tshisekedi yababwiye ko u Rwanda nirubahatiriza kujya mu ntambara nta yandi mahitamo DRC ifite, usibye kuyirwana byeruye.
Ibi Perezida Tshisekedi, yabivuze ashaka kugaragariza abo Banyekongo batuye mu Bwongereza, ko u Rwanda arirwo rwateye DRC rwihishe mucyo yise “M23″.
Yakomeje avuga ko u Rwanda, ari igihugu kiri mu muryango wa Commwealth w’Abongereza, bityo ko basaba Ubutegetsi bw’icyo gihugu gushyira igitutu ku Rwanda kugirango ruhagarike guhungabanya igihugu cyabo.
yagize ati:Turi mu Bwongereza igihugu kiri muri Commonwealth nk’u Rwanda. kiraduhungabanyriza umutekano. Inshingano zanyu ni ukumvisha Abayobozi b’Ubwongereza gushyira igitutu ku Rwanda. ntago dushaka ko ibintu bigera kure ku gasongero, ndavuga intamabara. ariko nibaduhatiriza nta yandi mahitamo tuzagira tuzarwana nabo byeruye.”
Amateka ya RDF na FARDC agaragaza iki?
Nyuma y’amagambo ya Perezida Felix Thsisekedi, benshi bantangiye kwibaza uburyo Igisiririkre cya DR Congo kimaze imyaka irenga 20 cyarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirzuba w’Igihugu cyabo, yabasha guhangana n’igisirikare nka RDF mu gihe bibaye ngombwa nk’uko Perezida Tshisekedi yabitangaje.
ni mu gihe nyamara, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zagaragaje ubunararibonye n’ubuhanga mu ntambara zose zagiye zirangwamo ndetse zikaba zaranagize uruhare mu guhagarika umuvuduko w’inyeshyamba zabaga ziri hafi kwigarurira Ubutegetsi mu bihugu nka Centre Afurika ubwo zari mu marembo ya Bangui zenda kuyifata.
Ingabo z’u Rwanda Kandi ,nizo zabashije kubohoza Intara ya Cabo Delgado muri Mozambike yari imaze imyaka 4 yarigaruriwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Islam, ziyusubiza mu Bugenzuzi bwa Leta ya Mozambike kugeza magingo aya.
Si ubwambere zaba zihanganye n’igisirikare cya DRC ,kuko zagize uruhare runini mu guhirika Ubutegetsi bwa Mubutu Seseko wahoze ari Perezida wa Zayire (ubu ni DRC )wari waranazengereje Etienne Tshisekedi se wa Perezida Felix Tshisekedi uri ku butegetsi ubu.
aho ingabo z’u Rwanda zageze hose mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano, zakunze kugera ku ntego yari izijyanye ,ndetse zigakurirwa ingofero na benshi kubera ubuhanga n’umurava zakunze kugaragaza byanatumye zikunze kwambikwa imidari y’ishimwe .
Aha niho benshi bahera bibaza ukuntu FARDC yananiwe kurwanya imitwe y’abantu bitweje intwaro mu Burasirzuba bw’igihugu cyabo, ishobora guhangana n’igisirikare nka RDF.
Abahanga mu gusesengura iby’intambara ,bemeza ko kuba RDF ibasha gutabara Ibihugu byibasiwe n’Ibitero by’Inyeshyamba hafi kubifata ikabasha kuzisubiza inyuma mu gihe ingabo z’ibyo bihugu zabaga zananiwe , byagora cyane FARDC guhangana nayo mu gihe yaba iri kurwana ku Busugire bw’igihugu cyabo ”u Rwanda”
Bemeza kandi ko bakurikije amateka, ubuhanga n’ubukaka bw’ibisirikare byombi, FARDC natcyo yabasha gukora Imbere y’ingabo z’u Rwanda(RDF) zisanzwe zimenyereye intamabara kandi kenshi zikarangiza ziyitsinze, mu gihe iza DR Congo (FARDC) zikizwa n’amaguru iyo zumvishe urusasu, nk’uko biheruka kwemezwa n’umutwe wa M23 bahanganye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ibi kisekedi atekereza ni ubwenge bucye ndetse nabigereranya no kuba umuntu atinya ipusi(injangwe) yayibona akiruka (M23) hanyuma yamara gushira impumu ati sasa rero iyi njangwe sinyishoboye ahubwo ngiye guhiga ingwe. RIP to Kisekede
Nge nibwira ko intambara zose ingabo z’u Rwanda zagiyemo, zarazitsinze. Hera kuri Ex FAR, kuvanaho Mobutu, iyabacengezi,
Kitona operation yaburijemo ibitero byategurwaga na RDC nibindi bihugu, Uganda inshuro eshatu zose, nahandi RDF yagiye itanga imisada muri Sudan zombi, Central Africa, Mozambique naho zagiye zitanga ubujyanama ibintu bikajya muburyo.
Rero FARDC rwose ntabwo iragera k’urwego rwa RDF. Gusa Tshisekedi we, buriya buzererezi aba arimo n’ugushaka amaboko. Arashaka ubufasha bw’ibisirikare by’ibindi bihugu. Bavuga ko U Burundi na South Africa aribyo bigaragaza ko byashyigikira RDC gusa byose RDF izabikubitira hamwe. Ndahamya ko umunsi Tshisekedi yashoye FARDC k’u Rwanda, muzabona batayo zitari munsi ya 5 nukuvuga abantu hafi 5,000 bafatwa mateka. Maze ubundi bagaraguze agati RDC nibyo bihugu bizaba byayigikiye, kugirango ayo mateka arekurwe.