Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, uyu munsi kuwa 30 Kamena, yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo idasanzwe Abasirikare ba RDF bamazemo amezi atandatu, mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.
Yashimiye abo basirikare basoje iyo myitozo, uburyo bitwaye, ndetse anabashima intambwe ishimishije bagezeho, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje muri ayo masomo. Ni imyitozo bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abasirikare b’ibyiciro bitandukanye barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ubuyobozi bw’ishuri by’umwihariko abarimu bakoze ubutaruhuka kugira ngo bahe abo banyeshuri ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuba abayobozi beza baba aba RDF ndetse n’igihugu muri rusange.
Maj Cyrile Cyubahiro wahize abandi mu gihe cy’amasomo yahamije ko ubumenyi bahawe muri icyo gihe buzabafasha mu kuzuza inshingano zabo, haba muri RDF ndetse no kwita ku mutekano w’igihugu muri rusange.
Uwineza Adeline