Umutwe wa M23 wamaze kuburira FARDC ko n’ikomeza kurasa ku baturage mu duce ugenzura , biraza gutuma wirwanaho kinyamwuga mu rwego rwo kwirengera no kurengera abaturage bari kwicwa na Bombe za FARDC mu duce ugenzura.
Mu itangazo umutwe wa M23 wasohoye kuwa 15 Gashyantare 2023, rimenyesha amahanga n’imiryango mpuzamahanga ko FARDC ifatanyije na FDLR, Nyatura CMC ,Nyatura APCL n’abacancuro b’Abazungu, bamaze iminsi bari kurasa za bombe ku baturage b’inzirakarengane mu duce M23 igenzura turimo Kingi,Kabati,Kilorirwe,Ruvunda,Burungu na Kishishe.(ubu hiyongeyeho na Kichanga)
M23 yakomeje imenyesha imiryango mpuzamahanga ko bi bitero biri kwica abaturage b’inzira karenga, kwangiza imitungo yabo abandi bagahunga ingo zabo.
M23 kandi ,ivuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari gukorarera Abatutsi igisa na jenoside by’umwuhariko mu duce twa Mweso,Murambi,Ngungu,Mema,Nyamirazo,Bihambwe no mu nkengero zaho.
FARDC ishobora gutakaza utwo duce twose mu gihe kiri imbere
Bimaze kumenyerwa ko iyo M23 itanze umuburo igaragaza uduce FARDC iri gukoresha mu kuyigabaho ibitero, mu gihe gito utwo duce ihita itwigarurira.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com , Major Willy Ngoma umugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko M23 itazakomeza kwihanganira no kurebera FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai bakomeza kuyigabaho ibitero.
Maj Willy Ngoma ,akomeza avuga ko nibikomeza M23 izafata uduce twose FARDC iri gukoresha mu gutegura ibyo bitero mu rwego rwo kwirwanaho, yibanda muri Teritwari ya Masisi, cyane cyane ko muri Rutshuru ubu M23 ugenzura 80% y’ubutaka bwaho .
Maj Willy Ngoma ,yongeyeho ko M23 itazanakomeza kwihanganira kubona Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ,bakomeza kwicwa mu duce dutandukanye muri Kivu y’amajyaruguru nk’uko yatugaragaje muri iryo tangazo.
Abamaze igihe bakurikiranira hafi intambara ya M23 , bemeza ko uyu muburo wa M23 ugamije gutanga umugabo no kwihanangiriza FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, guhagarika ibyo bikorwa by’urugomo bikiri mu maguru mashya ,bitaba ibyo uduce twinshi muri Masisi tukisanga mu maboko ya M23.
Mu gihe FARDC ikomeje kurasa muri Kichanga, hari amakuru yo kwizerwa avuga ko M23 iri gutegura igitero simusiga kizarangira FARDC ihatakarije k’uburyo bukomeye, yaba mu bikoresho by’intambara, abasirikare, n’uduce twinshi muri Teritwari ya Masisi.
Aya makuru yemeza ko icyo M23 igamije , ni uguha gasopo FARDC n’bafatanyabikorwa bayo no gushyira igitutu kuri Guiverinoma ya DRC kugirango yemere kuyoboka inzira y’ibiganiro.