Ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikorera muri Lejiyo ya 34 bwashyizeho umuyobozi mushya ugomba kuzifasha kugera ku ntego bihaye yo kuvana inyeshyamba za M23 mu bice yafashe byose bitarenze kuwa 15Nyakanga nk’uko babyiyemeje.
Uyu musirikare washyizweho ni Major Bruno Mpezo wahawe ishingano zo kubiohora uduce twose twari dusigaye turi mu maboko ya M23.
Uyu musirikare biteganijwe ko azifashisha inyeshyamba za FPP, RUD Urunana, FDLR,Nyatura hamwe n’indi mitwe y’inyeshyamba isanzwe ifasha FARDC kurwanya M23.
Hafashwe iki cyemezo kandi mugihe ingabo za Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo guhangana n’izi nyeshyamba aho kugirana ibiganiro nk’uko byari byumvikanyweho mu myanzuro ya Luanda y’abakuru b’ibihugu.
Muri iyi myanzuro bavugaga ko inyeshyamba za M23 zigomba guhagarika imirwano zigasubira inyuma hanyuma aho zari ziri hakajya ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, hanyuma Guverinoma ya Congo nayo ikabasanga ikagirana nabo ibiganiro.
Ibi umutwe w’inyeshyamba wa M23 uvuga ko wo ibyo wasabwaga gukora wabikoze nyamara ugashinja Leta kwirengagiza ishingano bafite.
Kubyerekeranye n’iyi ngingo, Guverinoma ya Congo yatangaje ko idashobora gufata umwanya ngo iganire n’umutwe w’inyeshyamba nka M23.
Uyu musirikare rero ashyizweho ngo ashyire mu bikorwa ibyavuye mu nama yabereye inyanzare kuwa 27 Kamena iyobowe na Col Niyibizi, ikemeza ko bitarenze kuwa 15 Nyakanga bagomba kuba bigaruriye ibice byose bya Rutshuru, Jomba na Kiwanja birimo M23.
Muri iyi nama bari bemeje ko ibice bya Kitagoma,Kinyandonyi na Giseguro hose bamaze kuhinjira bifashishije inyeshyamba za FPP,na RUD Urunana.