Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryakorewe ku bantu 11 bapfuye n’abandi 4 bahumye amaso nyuma yo kunywa inzoga yitwa Umuneza, ryagaragaje ko iyo nzoga yarimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.
Iryo tangazo kandi ryashimangiwe na raporo y’isuzuma ryakozwe ku mirambo (autopsy cyangwa postmortem report) yakozwe na Lobatwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory), yagaragazaga ko mu mpagararizi (sample) yafashwe mu bifu by’imirambo, yerekanaga ko harimo Methanol nyinshi.
Laboratwari y’u Rwanda yavuze ko yanapimye amacupa yuzuye iyo nzoga (Umuneza yakuwe ku isoko), yose agaragaza ko harimo ikinyabutabire Methanol kiri ku rugero rurenze 10%.
Abahanga mu by’ubutabire bavuga ko Methanol ikoreshwa mu kwica mikorobe, ikaba atari iyo gushyira mu nda, ahubwo ko inzoga abantu bashyira mu nda ubusanzwe ngo iba igizwe na Ethanol (cyangwa Alcol) ariko na yo itarenze urugero rwa 45%.
Umwarimu wigisha ibijyanye n’ubutabire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Egide Kayitare, avuga ko Ethanol abantu bakurikira mu nzoga iba isanzwe iboneka no mu biribwa cyangwa mu binyobwa bikomoka ku bimera nk’ibitoki, imyumbati, ibirayi n’ibindi, kandi ikaba ihagije ku buryo umuntu atakenera kurenzaho inzoga.
Yakomeje agira ati “Ibyo turya byose birimo amasukari (ethanol), umubiri urabijyanya ukabihinduramo ingufu zituma duhora dushyushye (degré Celcius 36 ku muntu muzima), ubwo rero Ethanol ni ako kamaro kayo, kandi n’ubwo utayinywa umubiri uyikura muri bya bijumba, imyumbati n’ibindi, ariko Methanol yo ihita itera amaso guhuma ndetse iyo igeze mu turemangingo tw’ubwonko havamo n’urupfu nk’uko twabyumvise”.
Impuguke mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibiribwa, Prof Athanase Kimonyo, avuga ko methanol ari uburozi, ikaba ikomoka ku bintu bivamo Ethanol biba byataranywe n’ibindi bintu bitaribwa.
Prof Kimonyo avuga ko ibintu bisanzwe bimenyerewe ko bivamo inzoga nk’amasaka, ibitoki, inanasi, n’ibindi nta Methanol ibamo, ariko ko iyo umutobe wabyo wavanzwe n’utubuto tw’imbere tuba mu kiribwa runaka nk’utwa marakuja, utw’ipapayi n’ibindi, iyo byatazwe bibyara ikinyobwa kirimo methanol.
Yagize ati “Imbuto zifite utubuto mo imbere nka turiya tuntu tw’amasaro tumeze nk’utubuye, ugomba kuzitondera mu kuzikoramo inzoga, cyane cyane mu kuzitegura wirinda kuzikomeretsa (izo mbuto zibamo imbere). Kenshi na kenshi abazitunganya hari utwuma bakoresha tubanza gukuramo ayo masaro kugira ngo bitandukane n’ikiribwa kivamo inzoga, akenshi ni hariya bituruka”.
Prof Kimonyo avuga ko hari n’abafata umutobe bifuza kuvanamo inzoga bakabanza kuvanga n’igitaka cyo ku mugina cyangwa amatafari mbere yo kubitara, ibyo na byo bivamo inzoga y’uburozi ishobora guteza umuntu ubuhumyi n’ubundi bumuga, kanseri y’umwijima ndetse n’urupfu.
Prof Kimonyo avuga ko agikorera Urwego rutsura ubuziranenge hari aho yigeze kubona abantu banyoye inzoga barasinda bikomeye, ariko iyo nzoga ayipimyemo alukoro cyangwa Ethanol asanga nta na gake karimo, yanzura ko ari methanol yabasindishije.
UMUHOZA Yves