Lt Col Ryarasa William umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu yasabye abaturage kuba maso, kuko abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR, basize bakoze Jenocide mu Rwanda mu 1994, bateguye ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu mujyi wa Rubavu.
Lt Col Ryarasa yabwiye abaturage ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byatahuwe harimo gutera gerenade i Rubavu mu mujyi, ndetse ko hari zimwe zinjiye mu gihugu.
Yakomeje kandi avuga ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyagiye gishira ku mipaka yayo abarwanyi ba FDLR, ndetse ngo ikimenyimenyi ni uko ahitwa Cyanzarwe hashyizwe uwitwa Gaston.
Yagize ati “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi wa Rubavu , ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Kandi birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”
Ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda biheruka mu mwaka wa 2019 ubwo bateraga mu Kinigi.
Abatuye Rubavu bavuga ko biteguye gufatanya n’ingabo z’u Rwanda kurinda umutekano, ariko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba HABITEGEKO Francois na we yabasabye kuba maso, no kureka fraude.
Akarere ka Rubavu gasanzwe gahanye imbibi n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwineza Adeline