Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Liyetona Koroneli ( Lt Col) Ndjike kaiko Guuiome akaba umuvugizi wa Guverineli w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, bavuze ko hari amabandi yanyoye ibiyobya bwenge akaza guhungabanya umutekano w’abaturage mu mujyi wa Goma bigatuma hapfa abarenga 6 n’umu Polisi 1.
Aya mabandi muri iri Tangazo bavuga ko biutwikiriye ubukristu bakifashisha urusengero rwitwa Wazalendo rw’uwitwa Profete Ephrem Bisimwa, aba bose bakaba ngo bari bagamije guhungabanya umutekano bakora imyigaragambyo ngo yamagana ingabo za MONUSCO ndetse n’ingabo za EAC.
Iri tangazo rivuga ko uyu mugabo yari azi ko aya mabandi ari gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko arabahishira ndetse abaha aho bategurira iyi myigaragambyo.
Iri tangazo rikomeza ryemeza ko iyi mirwano yaguyemo umupolisi umwe n’inyeshyamba 6.umuyobozi w’intara kandi akomeza yihanganisha imiryango ifite abayo baguyre muri iyi mirwano.
Yasoje amenyesha abaturage bose ,ko umutekano ucunzwe neza ntawe ushobora kubinjirana uko byagenda kose.
Umuhoza Yves