Muri Teritwari ya Masisi intara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa umutwe mushya witwaje intwaro uheruka kuvuka, bikaba bivugwa ko uri kwibasira abaturage.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi, avuga ko hari undi mutwe mushya witwaje intwaro witwa”Shishikara” uheruka kuvuka, ariko ukaba ukomeje kwica abaturage binzirakarengane.
Aya makuru akomeza avuga ko mu byumweru bibiri gusa, uyu mutwe umaze kwica abaturage bagera ku 10 muri Teriritwari ya Masisi .
Uyu mutwe kandi, ngo uri kwibande muri Gurupoma ya Boabo n’ikindi gice kigize Gurupoma ya Banyungu ndetse ko uri no gusahura amatungo y’abaturage muri utwo duce.
Thélésphore Mitondeke umwe mu Bayobozi ba Sosiyete Sivile ikorera muri Masisi ,avuga ko bamaze kumenyesha Ubuyobozi bwa gisivile n’ubwingabo za FARDC ibikorwa by’uwo mutwe n’ibibazo ukomeje guteza, ariko kugeza magingo aya bakaba batarabasha kugira icyo babikoraho .
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Okapi kuri uyu wa 8 Mutarama 2023 , Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 yabajijwe ikibazo kirebana n’uwo mutwe, maze asubiza ko atari azi ibyawo no kubaho kwawo, yongeraho ko agiye kubikurikirana kugirango amenye amakuru yimbitse .
Kugeza ubu kandi ,nti haramenyekana Umuyobozi wawo nk’uko byemezwa n’abatuye muri ako gace.