Mu rukerera rwo kuri uyu wa 05/10/2023, ibitero bitatu bikomeye byagabwe kubirindiro bya M23 byari ahitwa busumba na Nturo,mu ntambara yamaze amasaha abiri abarwanyi ba M23 bahita bahirukanywa, ndetse ibi bice bihabwa Hibou Spécial ya FARDC ifatanyije na Fdlr/crap.
Amashusho Rwandatribune yahawe n’umwe mu bayobozi ba Mai mai NDC Ndume Ndume ikuriwe na Gen.Guidon Shimirayi,yerekana Commanda wuwo mutwe yigamba ko ingabo ayoboye arizo zigenzura agacé ka Busumba.
umunyamakuru wa Rwanda Tribune Kabaragasha yatangaje ko umwe mu basilikare ba M23 wo Ku rwego rwa Captain yemeje ayo makuru. uyu musilikare yagize ati”Nibyo Koko Busumba yafashwe ndetse na Burungu, FARDC irikumwe na FDLR, Wazalendo n’abandi benshi baturushaga umubare munini, biba ngombwa ko twirinda gutakaza abasilikare.”
uyu musilikare Kandi avugako igihe kigeze ngo amahanga arebe uwishe amasezerano y’agahenge kugirango nihagira ibikorwa bya gisilikare bitangira, ntihazagire abitana ba mwana.
N’ubwo bimeze gutyo ariko abakunzi b’uyu mutwe benshi bamaze gushyira amaboko ku mutwe kuko batangiye kubona ko ibibazo bigwiriye uyu mutwe bishobora gusa n’ibyo muri 2013, dore ko umwaka uherwa na 3 batajya bawizera.
Ubwo twandikaga iyi nkuru intambara Yari yerekeje ikibarizo agacé kagenzurwa na M23.
Mwizerwa ally