Mu karere ka Huye harasiwe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi, mu gihe uyu mujura witwa Nzarubara Emmanuel,wari usanzwe n’ubundi akekwaho ubu bujura yari agerageje gutoroka yahise araswa na Polisi ndetse arapfa.
Ibi kandi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara y’amajyepfo ivuga ko Emmanuel Nzarubara yapfuye arashwe nkuko, SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko uyu yarashwe nyuma yuko yaramaze gufatwa yibye insinga z’amashanyarazi mu gihe yari amaze kwemera ko agiye kwerekana aho yazihishe , agerageza kwiruka ngo atoroke polisi ihita imurasa.
Byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 10 Ukwakira, bibera mu murenge wa Ruhashya, mu karere ka Huye, umurambo wa Nzarubara wahise ujyanwa mu bitaro bya CHUB.
Ikibazo cy’abajura biba cyafatiwe umwanzuro cyane cyane abiba ibijyanye nibikoresho by’ibikorwaremezo, aho bimaze kugaragara ko mu ntara y’amajyepfo ikibazo cyo kwiba insinga z’amashanyarazi hamaze kugaragara batatu bamaze kupfa bishwe barashwe bazira kwiba nyine kwiba insinga z’amashanyarazi.
Abashyizwe ahagaragara barimo n’uyu wapfuye mu ijoro ryakeye ni Nzarubara Emmanuel wo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, uwitwa Nsengimana Vincent nawe waruherutse kuraswa azira kwiba insinga z’amashanyarazi n’undi wo mu karere ka Muhanga nawe waruherutse kuraswa na polisi nawe azira kwiba insinga z’amashanyarazi.
Niyonkuru Florentine