Mugihe ahandi hose mu gihugu utubare dufunze ,mu kabare gaherereye mu Mudugudu wa Rwankusi mu Kagari ka Mara mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, habereye urugomo rw’abanywi birangira umwe ahasize ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ko iyi mirwano yabaye ku mugoroba wo kuwa 11 Ugushyingo 2020 ubwo abanyweraga muri ako kabare batangiye gutongana bikarangira barwanye uwitwa Uwimana Anselme ahita apfa.
Kugeza ubu abantu batatu nibo bamaze gutabwa muri yombi, muribo hakaba harimo na Nyirakabari kabereyemo izo mvururu zatwaye ubuzima bw’umuturage.
Bivugwa ko abaturage batangije imvurururu zavuyemo urupfu rw’umuturage bari bavuye mu Murenge wa Rusatira uhana imbibi na Ruhashya.
Abaturage bavuga ko mu bice by’uyu Murenge hakunze kugaragara inzoga z’inkorano ndetse ngo ni zo nyirabayazana w’urugomo rukunze kuhagaragara .
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko aya makuru y’urugomo rwabereye muri aka kabari batinze kuyamenya ariko ko batangiye kuyakurikiranira hafi ndetse ubu ngo RIB yatangiye gushakisha abakekwaho gukora ibi byaha.
Sebutege avuga ko abaturage badakwiye kurenga ku ngamba zo kwirinda koronavirusi ngo bafungure utubari kuko bitemewe.
Avuga ko bakomeza gushishikariza baturage kureka kunywa inzoga zitemewe kuko zibangiriza ubuzima, abazikora akabasaba kubihagarika.
Ildephonse Dusabe