Umuhungu wa Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda, Léon Habyarimana, ari mu bantu mbarwa bakoze imyigaragambyo bamagana ifungwa rya Idamange Iryamugwiza Yvonne.
Uyu Idamange yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranweho ibyaha bitandukanye.
RIB ivuga ko akurikiranweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda” no “kwigomeka ku buyobozi”.
Ni nyuma y’uko kuva mu byumweru bishize yakunze kugaragara ku rubuga rwa YouTube agaragaza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’urucuruzo, nyamara abayirokotse babayeho mu buzima bushaririye.
Uyu mugore kandi hari n’aho yumvikanye avuga ko “Abanyarwanda tumeze nk’intama zitagira umwungeri”, ngo kuko uwayoboraga u Rwanda atakiriho.
Imyigaragambyo y’abamaganye itabwa muri yombi rya Idamange yabereye imbere y’inyubako z’abahagarariye u Rwanda muri bimwe mu bihugu i Burayi.
Abayitabiriye bumvikanye bavuga ko “bitabye Idamange” mu butumwa yatanze muri videwo yatangaje ku wa mbere asaba abantu kujya kwigaragambiriza ku biro by’Umukuru w’Igihugu ku Kacyiru.
Mu mijyi ya Bruxelles, Genève na Paris habonetse amashusho y’abantu mbarwa bakoze igisa n’imyigaragambyo bamagana ifatwa rya Idamange.
Nk’i Paris mu Bufaransa amashusho agaragaza abantu bagera mu munani barimo Léon Habyarimana bafashe utwapa turiho ifoto ya Idamange.
Aba bita Idamange “intwari”, bavuga ko yatinyutse kuvuga ibyo atekereza, bakanenga ubutegetsi bw’u Rwanda kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Umuryango wa Habyarimana kuri Twitter wari watangaje ko “usaba ko umuryango mpuzamahanga wakomeza kuba maso ku kibazo cya Idamange, umubyeyi w’umuryango n’uwarokotse Jenoside, wagize ibyago byo kuba igitambo cya guverinoma kubera ko yagaragaje gusa igitekerezo cye ku bihe bikomeye.”
Imbere ya ambasade y’u Rwanda i Bruxelles na ho hagaragaye amashusho y’ababarirwa ku mitwe y’intoki bigaragambya.
Cyakora cyo ku rundi ruhande umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry aheruka gutangaza ko imvugo za Idamange zirimo imyitwarire “ivanzemo politiki, ibigize ibyaha n’ibigaragaraza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.”
Dr Murangira yavuze ko ku bw’inyungu z’ubutabera “hazarebwa niba bidakenewe ko asuzumwa indwara zo mu mutwe”, n’ubwo Idamange we yaherukaga gutangaza ko nta kibazo afite cy’ubuzima ndetse ko atarwaye mu mutwe.
Idamange afungiye kuri polisi i Remera, mu gihe hagikomeje iperereza n’isesengura ry’ibyo akurikiranweho.