Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, ibikorwa byo kwamagana ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) byakomeje aho abigaragambya bafite umujinya mwinshi, bigabije imihanda bakayifunga n’intosho z’amabuye, abandi bakigabiza ibiro bya MONUSCO, bakanasahura bimwe mu bikoresho.
Iyi myigaragambyo yafashe indi sura mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwari bwatangaje ko imyigaragambyo itatangiwe uruhushya itemewe.
Gusa ntibabubijije abigabiza imihanda kuyijyamo ndetse bamwe berecyeza ku biro bya MONUSCO biri i Goma, bakamena inkuza za zimwe mu nzu zikoreramo abakozi ba MONUSCO, bakibamo ibikoresho.
Abari i Goma, babwiye Rwandatribune ko abaturage bari muri iyi myigaragambyo, biganjemo urubyiruko ruri gukora amahano nko gutwika ndetse no gufunga imihanda.
Umwe mu bari i Goma yavuze ko mu basahuye ibikoresho bya MONUSCO, barimo n’abasirikare ba FARDC bari bamaze iminsi bafatanya na yo mu bikorwa byo guhashya umutwe wa M23.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko abagize uruhare muri ibi bikorwa bose bagomba kubiryozwa.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, ygagize ati “Ababigizemo uruhare bose barakurikiranwa kandi bahabwe ibihano byihanukiriye.”
Muri iyi myigaragambyo yafashe indi ntera kuva mu cyumweru gishize, abayitabira, bavuga ko MONUSCO ntacyo yabamariye mu gihe cy’imyaka irenga 20 ije mu Gihugu cyabo ahubwo ko kuva yaza ari bwo ibibazo by’umutekano byarushijeho kuba bibi.

RWANDATRIBUNE.COM