Ingabo zo mu mutwe wa TAFOC zibarizwa muri Kivu y’amajyepfo muri Kahororo, mu gace ka Rurambo, ho muri Gurupoma ya Kigoma, Teritwari ya Uvira, biriwe mugikorwa cyo gushyingura imirambo igera kuri 57 y’Abasirikare ba FARDC n’abambari babo baguye mu mirwano yabereye muri ako gace kuwa 21 Ugushyingo 2023.
Iyo mirambo yashyinguwe k’umunsi w’ejo kuwa 23 Ugushyingo 2023, ahagana mu masaha y’umugoroba mu gace ka Kahororo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni igikorwa cyakozwe n’itsinda ry’ingabo zo mu mutwe wa TAFOC ugizwe n’ingabo z’u Burundi dore ko FARDC yanze kwitabira icyo gikorwa.
Abashyinguwe ni abasirikare 57 baguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2023, yahuje ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, P5, Gumino na Maï Maï, bari bagabye igitero mu baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, batuye mu gace ka Nyakamungu, ubarizwa muri Localite ya Kahororo, Gurupoma ya Kigoma, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byavuzwe ko muri urwo rugamba rwo kuwa Kabiri, abaturage b’irwanyeho birangira ririya huriro ry’ingabo za DRC n’abambari babo bayabangiye ingata, abandi bahasiga ubuzima.
Gusa uwiyita Col Alexis Nyamusaraba, ntavuga rumwe n’ingabo za TAFOC nyuma y’uko iriya mirwano irangiye kuko ashinjwa kwanga kugarura Inka zanyagiwe mu Gitembe . Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko ziriya Ngabo za TAFOC zasabye Alexis Nyamusaraba kuzigarura byanze bikunze maze ababwira ko zagarutse ariko ntizigeze zigaruka nk’uko banyirazo babyivugira.
Ubu Ingabo za Gumino na Maï Maï, ziri mu misozi ya Nyarurambi, hafi na Localite ya Kitoga.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com