Abaturege n’inzego zishinzwe umutekano muri Teritwari ya Masisi ,bakomeje kwikanga ibitero bikomeye bya M23 bavuga ko bishobora kuhagabwa.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Masisi ,avuga ko nyuma yaho M23 ifashe agace ka Kitshanga , inzego z’umutekano n’abaturage muri Masisi batangiye kugira igihunga n’ubwoba bikanga ko ibitero bya M23 bishobora gukomeza imbere muri teritwari ya Misisi igihe icyaricyo cyose.
Ibi, ngo biraterwa n’uko agace ka Kitshanga gaheruka kwigarurirwa na M23 , igice kimwe cyako giherereye muri Teritwari ya Masisi ikindi muri Rutshuru byatumye abatuye muri Masisi, batangira gushya ubwoba bavuga ko M23 yamaze kwagura imirwano ikaba itangiye kwerekeza mu gace baherereyemo nyuma yo gufata uduce twinshi muri Teritwari ya Rutshuru.
Nishimwe Rudakubana Clement umuyobozi w’urubyiruko muri gurupoma ya Karuba Teritwari ya Masisi Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye itangazamakuru ko bigaragara ko umutwe wa M23 wugarije Masisi bityo ko inzego zishinzwe umutekano zikwiye kuba maso zigakaza umutekano muri ako gace.
Yagize ati:“Murabizi ko ubu Teritwari ya Masisi yugarijwe na M23 yamaze kwigarurira agace k’ingenzi ka Kitshanga gafite icyo gasobanuye k’ubuzima bw’abatuye muri Masisi no mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yose muri rusange ,kandi ingaruka zirimo kwigaragaza . Niyo mpamvu inzego zishinzwe umutekano zigomba kuba maso kandi abasirikare n’abapolisi bakongerwa muri aka gace.”
Yakomeje avuga ko usibye ibitero bya M23 biri kwikangwa ,muri Gurupoma ya Karuba hamaze iminsi hari umutekano mucye bitewe na barushimusi n’ibisambo bikomeje kuyogoza ako gace.
Ibi, ngo bikaba biri guterwa n’uko umubare w’abasirikare n’abapolisi bahoze muri ako gace ka Karuba, wagabanyijwe ku kigero cyo hejuru bakoherezwa k’urugamba FARDC ihanganyemo na M23 muri Teritwari ya Rutshuru n’igice kimwe cyo muri Teritwari ya Masisi.
Mu gihe benshi bari biteze ko M23 ishobora gufata Goma ubwo yigaruriraga Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo uduce twegereye umujyi wa Goma ,M23 yo yahisemo kwirengagiza uwo mujyi yanga kuwugabaho ibitero, ahubwo ikomeza kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru.
Ubu, M23 iragaragaza ibimenyetso by’uko ishobora no gukomereza muri Masisi nyuma yo kwigarurira agace ka Kitshanga gafite igice kimwe giherereye muri iyo teritwari ikindi muri Rutshuru.
Iyi , ikaba ari imwe mu mpamvu zikomeje gutuma abatuye muri Teritwari ya Masisi ,bakomeza kwikanga ko M23 yakwagura imirwano ikaba yanakomereza mu bindi bice bigize iyi teritwari nabyo ikabyigarurira nk’uko imaze iminsi ibikora muri Teritwari ya Rutshuru.