I Nairobi muri Kenya hongeye kubera ibiganiro byahuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byahuriyemo abarimo Perezida Paul Kagame, Tshisekedi na Museveni bose bayitabiriye mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, ni iya gatatu ije ikurikira izindi zafatiwemo imyanzuro igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Abakuri b’Ibihugu bose bitabiriye inama, bagaragaje ko kurandura ibi bibazo bishoboka ariko ko bikeneye imbaraga.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hakwiye kubanza gushakwa umuti w’umuzi w’ikibazo yanakunze kugarukaho cyo kuba hari igice cy’Abanyekongo bagirirwa nabi n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro iri muri Congo.
Yagize ati “Dukeneye gushaka umuti w’umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC bwa mbere n’ubwa nyuma.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimira imyanzuro ifatwa na EAC mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ndetse ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza iyo nzira.
RWANDATRIBUNE.COM
Ubu mukanya uribwumve Tshisekedi cga Muyaya batangaza ko bitegura kgutera u Rwanda. Nge aba bagabo ba Tshisekedi na Muyaya we ntakizere cga icyubahiro nkibagurira.
Congo-Braza ifite inyungu ko RDC yahindurirwa izina, Zambiya kariya gace bapfa ikakegukana, Kata Gatanga igabwa ahayo, ect. abo bose bahabwe ibyo basaba maze turebe! Ubundi se ko Corea zabaye 2 mwabonye intambara zidahagarara!Bareke, hariya nihamara gukatwamo 3 nibwo zose zizashira maze nkareba! Nizeye ko uzi kumva anyumva.