Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu, byagabanutse.
Ni ibiciro bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, bikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa 02 Gashyantare 2023.
Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 36 Frw kuko cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1 544 Frw kuri Litiro, kivuye ku ku 1 580 Frw kuri litiro.
Naho igiciro cya Mazutu cyo cyagabanutseho amafaranga 25 kuko cyashyizwe ku mafaranga 1 562 Frw kivuye ku 1 587 Frw kuri litiro.
RURA ivuga ko Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.
RWANDATRIBUNE.COM