Abanya politike na Minisiteri y’ingabo z’Ubudage, batangaje ko bohereje ibifaru bya mbere by’Ubudage byo mu bwoko bwa Leopard 2 muri Ukraine mu rwego rwo guhangana n’ingabo z’Uburusiya .
Abategetsi b’ubudage bavuga ko ibifaru bigera kuri 18 byo mu bwoko bwa Leopard 2 byamaze kugera muri Ukraine kugirango bifashe ingabo z’iki gihugu, guhagarika ingabo z’Uburusiya mu mirwano ikomeje guca ibintu mu ntara ya Donbos mu burasrazura bwa Ukraine.
Boris Pistorius Minisitiri w’ingabo z’Ubudage, yavuze ko ibyo bifaru byatazwe nyuma yuko abasirikare ba Ukraine bahawe imyitozo yo kubikoresha ndetse ko byitezweho guhindura imiterere y’ urugamba k’uruhande rwa Ukraine.
Ubudage butanze ibi bifaru ,mu gihe Ukraine yari imaze iminsi isaba guhabwa ubundi bufasha bw’i ntwaro zikomeye kandi zigezwe zirimo n’ibifaru, kugirango bibashe guhangana n’ibifaru by’Abarusiya byo murugamba mu bwoko bwa T-90. .
Abategetsi ba Ukraine , bavuga ko usibye ibi bifaru bya Leopard 2 18 byanze kugera mu maboko y’in gabo za Ukraine ,bamaze kwakira n’ibindi bifaru 2 by’Abongereza byo mu bwoko bwa Challenger 2 .
K’urundi ruhande ,Uburusiya buvuga ko bwiteguye gusenya ibyo bifaru byose uko byakabaye mu gihe byagezwa ku mirongo y’urugamba ndetse ko ntacyo bizahindura ku miterere y’intambara buhanganyemo na Ukraine ibifashwa n’ibihugu bigize umuryango wa OTAN.
Mukarutesi Jessica